
Nyaruguru - Ngera: UEBR yoroje ingurube imiryango 137 irimo iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 15, 2024 - 14:44
Mu karere ka Nyaruguru imiryango 137 irimo iy’abarokotse Jenoside batishoboye, iravuga ko kuba yorojwe amatungo magufi y’ingurube afite agaciro gasaga miliyoni 9, bigiye kurushaho kuyifasha kwiyubaka.
kwamamaza
Aya matungo magufi y’ingurube 137, yorojwe iyi miryango n’itorero rya UEBR Murama mu bufatanye na Compassion Internationale.
Uwingabire Marie Goretti ni umwe mu bayahawe, avuga ko agiye kubafasha kwiyubaka, bagatera imbere kuko ari amatungo yororoka.
Ati "izamfasha kuba nabona ubushobozi bwo kurihira abana mu mashuri, izampa n'ifumbire yo guhinga imyaka, iyo imaze kubyara iguha amafaranga yo kwikura mu bukene".
Umushumba wa UEBR mu Rurembo rw’Amajyepfo Munyemana Jean de Dieu, na Uwihanganye Eslon Wesley Umuhuzabikorwa w’Umushinga Compassion International mu Turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara bavuga ko itorero riba rikwiye gufasha abaturage kugira imibereho myiza kandi bizeye ko aya matungo azabafasha kwiyubaka bagatera imbere.
Munyemana Jean de Dieu ati "icyo twakoreye iki gikorwa cyo guha amatungo abafatanyabikorwa amatungo ni ukugirango tubahindurire imibereho yabo bagire imibereho mizima kandi n'ubugingo bube buzima".
Uwihanganye Eslon Wesley nawe ati "nkuko insanganyamatsiko dufite muri iki gihe cyo kwibuka ivuga, ivuga ko tugomba kwibuka twiyubaka, muri uko kwiyubaka twatekereje ko dukwiye gufasha abanyarwanda kubona ubushobozi bwafasha kwiyubaka tubagenera aya matungo kugirango bibafashe bibuke ariko bakomeze no kwiyubaka, turabasaba kuyafata neza bazirinde kuyagurisha kugiringo bazabashe no koroza abandi bagenzi babo kugirango igihugu cyose dukomeze gutera imbere hamwe".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera Rudasingwa Aphrodis, avuga ko iki ari igikorwa kitezweho kuzamura amikoro y’imiryango yari akiri hasi, igashobora kwibonera iby'ibanze mu buzima.
Ati "ni gahunda dushyigikiye kandi twishimira, kuba byabaye mu gihe cy'icyunamo nabyo ni byiza kuko abaturage bafashijwe, harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku mibereho abaturage bacu hari igice kigaragaza ko gifite ubukene iyo umuturage yorojwe itungo rimufasha gutera imbere".
Amatungo magufi y’ingurube yatwanzwe uko 137, afite agaciro ka miliyoni 9 n’ibihumbi 135 by'amafaranga y'u Rwanda.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


