Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomeje kuba bike

Mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ya NST1 hari hateganyijwe kuzamura urwego rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kugeza ku gipimo cya 17% buri mwaka, kugeza ubu uru rwego ruracyari kuri 2%, ibyo abacuruzi bato bafite ibyo bohereza mu mahanga bahera bavuga ko bagifite inzitizi nyinshi zikeneye kwitabwaho.

kwamamaza

Ibyoherezwa mu mahanga, ni imwe mu nzira ikomeye y’ibyinjira mu musaruro mbumbe w’u Rwanda, nyamara kugeza ubu abari mu mirimo y’ubucuruzi bafite ibyo bavana mu Rwanda babijyana mu mahanga bavuga ko bahura n’inzitizi nyinshi, ndetse ngo bakeneye kwegerwa byihariye kuko babona urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga rudakura.

Imibare igaragaza ko ibiva mu Rwanda byoherezwa hanze kugeza ubu bikiri kuri 2% nyamara ngo ibi bihabanye n’umurongo Leta y’u Rwanda yihaye mu kubyongera, nk’uko Richard Niwenshuti umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, abigarukaho.

Yagize ati "mu cyerekezo cyacu cya NST1 biteganyijwe ko twajya twohereza ibintu hanze buri mwaka 17%, iyo niyo ntumbero dufite kandi uruhare rw'abikorera bato rurimo ahongaho, icyo twanoza cyane ni ukuvuga ngo ese ni bihe bice barimo, imbogamizi bafite ni izihe kugirango nicyo kigereranyo cya 17% buri mwaka bakigiremo uruhare runoze kandi rufatika, ibikorwa ni ukuborohereza mu kubona imari, mu kongera ubushobozi bwabo ndetse no kubafasha kugirango amakuru atangwa na one stop centre abe yanozwa kandi abafashe". 

Ni mu gihe kandi kugeza ubu abanyarwanda bakomeje gutaka itumbagira ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda ahanini bishingiye ku bitumizwa mu mahanga biruta umusaruro w’imbere mu gihugu bigendana n’ibyoherezwa mu mahanga bikomeje kuba bike cyane ugereranyije n’ibyo u Rwanda rukurayo.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Sep 6, 2023 - 15:09