Nyaruguru: Bubakiwe poste de santé none ntibakibyarira mu rugo nka mbere.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Muganza bavuga ko nyuma y’aho bubakiwe Poste de Sante batakibyarira mu rugo cyangwa ngo bagorwe n’urugendo rw’amasaha atatu bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi. Ubuyobozi busaba abaturage kugira umuco wo gukomeza kwivuriza kwa muganga, kuko ari ho hizewe kuri serivisi z’ubuvuzi

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Muganza  bashima poste de sante yaraziye igihe bashingiye ku kuba nk’uwabaga atwite agiye kubyara kwa muganga yaragorwaga no kuhagera.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati : « nk’ababyeyi ba hano iyo bafatwaga n’inda, inshuro nyinshi twabaga dufite ikibazo cy’uko ababyeyi twakundaga kubyarira mu ngo. Byabaga bitewe nuko iyo umubyeyi yafatwaga n’inda byamusabaga amasaha atatu cyangwa ane kugira ngo agere ku ivuriro, kandi umuntu yagendaga n’amaguru. »

«  nyuma yaho rero, ikintu twishimira, tunashimira ubuyobozi bwacu bw’igihugu , ni uko batwegereje ivuriro. Ubu ngubu nta mubyeyi wo mu kagali kacu ka Rukore ukibyarira mu rugo. Bahegakaga muri bya bintu by’impenso, bimwe babohaga, ariko ubu iyo umurwayi ageze hano, iyo arembye ako kanya bahamagara ambirance ikaba irahageze, nta muntu ukirembera mu rugo. »

Undi ati : «  kuba uri ku nda ukagera i Muganza, ukamara amasaha abiri irimo ugenda, urumva atari imvune ?! umugore uri ku gise akagenda urugendo rurerure aravunika, bigatuma n’umwana ahungabana. Ubu twararuhutse kuko byaje bidusanga hano, bamwe banabyariraga no mu ngo ! none ubu nta muntu ukibyarira mu rugo. »

Ashingiye ku kuba ibikorwaremezo by’ubuvuzi byarabegerejwe, BYUKUSENGE Assoumpta, ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, asaba abatuye muri aka gace kugira umuco wo gukomeza kwivuriza kwa muganga kuko ari ho hizewe kuri serivisi z’ubuvuzi.

Ati : « mbere na mbere umubyeyi akimenya ko yasamye, hari abajyanama b’ubuzima mu midugudu badufasha ndetse no gukurikiza gahunda abaganga babagiraho inama. Basabwa gupimisha inda inshuro nibura 8 kugira ngo abaganga bakurikirane ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, ndetse no kugira ngo atazabyarira mu rugo azakomeze akurikiranwe n’abaganga kuko ibitaro birabegereye, amavuriro yarabegereye, serivise z’ubuvuzi zirahari…dufite ibitaro bya Munini, nta muntu ukivunika akora urugendo rurerure ajya za Kigali cyangwa za Butare no mu bindi bitaro kuko centre de sante zacu …zitanga izo serivise ku bufatanye n’abafatanyabikorwa. Ndumva kugeza iyi saha nta kibazo dufite cy’uko umubyeyi yabyarira mu rugo cyangwa yagira indi mbogamizi yose yatuma atabyarira kwa muganga. »

Kugeza ubu, Mu Karere ka Nyaruguru hari poste de sante 36 n’ibigo nderabuzima 16. Mur’ uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, hubutswe poste de sante 4, ziziyongeraho izindi 10 zizaba z’iri ku rwego rwa kabiri zitanga serivisi nk’iziboneka ku bigo nderabuzima, zizubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jun 19, 2023 - 13:29