Nyaruguru: barashima ko borojwe inka nyuma yuko igicaniro cyari cyarazimye

Abarokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Muganza, barashimira Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo, bongeye kubasubiriza igicaniro cy'inka mu ngo zabo. Ninyuma yaho izo bari bafite zisahuriwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

kwamamaza

Hakizimana Emmanuel ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, aha i Muganza. Agaruka ku nkuru yo kurokoka kwe, yeretse umunyamakuru w'Isango Star imisozi bahungiyemo.

Yagize ati:" uyu musozi wo hakurya bawita Nyamatama, tukajya tubona abantu badutwikira ingo. Twakomeje tujya aho bita I Cyahinda turongera dukata tujya aho bita muri Chili tugana I Burundi."

Yaje kurokoka ariko yisanga nta gicaniro cy'inka kikiri mu rugo, kubona amata we n'abe bikabasaba kuyagura. 

Ati:" cyane nk'i Nyamata kuko ariho hari hatuye abatutsi benshi, inka zabo bazisahuraga bazijyana kuzirya, n'izacu zagendeyemo. Muri jenoside yakorewe abatutsi, kubera ko inka bari baziriye, igicaniro cyahise kizima nuko tubura ahantu tujya dukura amata , tukajya tujya kuyagura."

Ibi kandi abihurizaho na Nzabamwita Damascene. Usibye n'amata, ngo jenoside yakorewe abatutsi ikirangira, no kubona ifumbire y'imborera bakoresha mu buhinzi nabyo byari ihurizo.

Ati:" inka n'andi matungo yose twari dufite barayatwaye. Nyuma twaraje tubaho mu buzima bukomeye, tubura ifumbire, kubona amata yo byari ibikomeye kuko ntabwo twayabonaga, keretse wabonye nk'agafaranga ukajya kugurira ku muhanda."

Icyakora bavuga ko bafite ishimwe, nyuma yaho Akarere ka Nyaruguru n'abafatanyabikorwa bako, babashyiriye ku rutonde rw'imiryango 16 yorojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. 

Musenyeri HABIMFURA Vincent, uyobora Diyosezi ya EAR mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ubukene ari umwanzi abaturage bakwiye kurwanya bakamutsinda bahereye ku mahirwe bafite.

Yagize ati:" uyu munsi turashima Imana kubw igikorwa cyiza dufatanyije na Compassion, cyo gutanga inka 16 muri Paruwasi ya Mubazi. Hari ubufasha bwinshi dusanzwe dutanga burimo gufasha abana kwig, twatanze ingurube, ihene, twubatse ibikorwaremezo hurya no hino muri Diyoseze; ubukene ni umwanzi wabo kandi ushaka kubica. Turabakangurira rero kwitandukanya n'ubukene, bagakora ibishoboka byose bagakoresha izi nkunga bagenda babona kugira ngo barandure ubukene."

"turi mu gihe cyo kwibuka, hari abaturage bazihawe bari barasigaye iheruheru nta matungo bafite. Ubu zigiye kubafasha, bongere batangire ubuzima babashe kubaho. Ariko n'abandi bose bazihawe, turizera ko azabagirira umumaro. Tunabasaba ko bazifata neza kugira ngo zizororoke hanyuma boroze n'abandi, umukilisitu dufasha abeho kandi neza."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru bushima imikoranire bufitanye n'abafatanyabikorwa kuko mu myaka 31 ishize jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, bagize uruhare mu iterambere ry'abaturage.

Buvuga ko izi nka itorero rya EAR Diyosezi ya Nyaruguru mu bufatanye na Compassion International boroje abaturage, zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 15, ari undi musanzu mu iterambere n'imibereho myiza by-abaturage.

Izi nka zatanzwe zije ziyongera ku zindi zisanzwe mu karere zisaga 45,824 zirimo 11,952 zatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. 

RUKUNDO Emmanuel/ Isaango Star -Nyaruguru.

 Apr 14, 2025 - 11:42