Nyaruguru: Abaturage barasabwa guha abana amata aho kuyamarira ku isoko

Mu Karere ka Nyaruguru ubuyobozi buravuga ko mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza, n’imikurire y’umwana, abaturage badakwiye kumarira ku isoko ibikomoka ku matungo byose “nk’amata”, agira uruhare mu mikurire y’abana.

kwamamaza

Mu karere ka Nyaruguru, imibare igaragaza kuva muri 2006 ubwo gahunda ya girinka Munyarwanda yatangiraga, kugeza ubu hamaze gutangwa inka zisaga 46,824. Nk’Akarere abagatuye bakora ubuhinzi, ngo ifumbire yazamuye umusaruro w’ibyo beza.

Izi nka 46,824 zirimo izatanzwe na Leta, n’izatanzwe n’abafatanyabikorwa nk’itorero Methodiste rimaze gutanga inka 91 mu bihe bitandukanye. Bo n’abo bafatanya kuzitanga bavuga ko haba hagamijwe kuzamura imibereho y’imiryango n’umwana bigizwemo uruhare n’ibizikomokaho nk’amata.

Izi nka zihabwa iyi miryango, ziba ziri mu bwishingizi, n’ibikoresho biyifasha kuzorora neza. Abazihawe barabishima, bakavuga ko yewe ibizikomokaho nk’amata azafasha mu mikurire y’abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel avuga ko usibye iterambere ry’imiryango, gahunda ya Girinka yanagabanyije imirire mibi n’igwingira agasaba abaturage kuyisigasira.

Yagize ati “iyi gahunda ya girinka yatumye abana bashobora kutagwingira, imibereho myiza y’umuryango, abana babona amata banywa ni ngombwa ko tuyifata neza kugirango itubyarire umusaruro mwiza”.

Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru, bagaragaza ko bafite ikizere kisumbuye mu kuzamura imibereho myiza yabo, bishingiye kuri izi nka bagiye borozwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Mar 27, 2023 - 09:23