Huye:Abakoresha umuhanda Gahenerezo-Matyazo babangamiwe n’impanuka ziterwa n’iyangirika ryawo.

Abaturage bakoresha umuhanda uva mu Gahenerezo ukajya mu Matyazo unyuze i Nyanza no ku biro by’Umurenge wa Huye, baravuga ko babangamiwe no kuba warangiritse kugeza n’ubwo imodoka n’abantu bahagirira impanuka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, buvuga ko buri gushakisha ingengo y’imari kugira ngo ushyirwemo kaburimbo ariko n’ abaturage bagasabwa gufata amazi awangiza.

kwamamaza

Umuhanda uva mu Gahenerezo ukanyura I Nyanza no ku biro by’Umurenge wa Huye ndetse no mu Matyazo ahanini wangijwe n’amazi ava mu ngo z’abaturage ntabone inzira yabugenewe anyuramo.

Uyu muhanda n’ubwo wangiritse ariko unyurwamo n’ibinyabiziga  binini n’ibito ku buryo kubisikaniramo ari ikizamini kindi kubabiyobora n’ubwo n’abanyuramo n’amaguru nabo baba batorohewe.

 Mu kiganiro umunyamakuru w’Isango Star, yagiranye na bamwe mu bawukoresha umunsi ku wundi, umwe yagize ati: “ niyo imvura yaguye cyangwa se n’ubu ari mu mukungugu! Ni mutoya kandi ni mubi kuburyo ushobora kumanuka [cyangwa uri guterera] ukaba wahuriramo n’ikindi kinyabiziga ugasanga ukubisemo umubyeyi.”

Undi ati: “umumotari mushya ntabwo yahaterera kuko bisaba kuba wiyaminiya kuri moto kugira ngo uhazamuke.”

“Imodoka yaguyemo batanze ibihumbi 50 kugira ngo bayikuremo! Bukeye hagwamo indi batanga ibihumbi 30, bukeye hagwamo indi ya gatatu batanga ibihumbi 10! “

 Nubwo imodoka zigwa bakazikuramo, ababibona bavuga ko biba bikomeye. Anavuga ko no kubagenda n’amaguru biba bigoye ndetse no kubahaturiye.

Ati: “Abantu bagwamo bo ni benshi, bagwamo bamanuka aha hanyereye. Ngaho ndebera uwo mur’uru rugo asohotse, gato yahita agwamo! Usanga twese duhangayitse kubera abana, udashoboye guhungira aha mur’uru ruhande, ahunga yegamiye uru rugo rwa hano. Iyo imvura yaguye haranyerera ndetse n’abantu bose bitura hasi bahunga hano kuko baba bafite ubwoba ko bagwamo!”

Yongeraho ko “uyu muhanda ukozwe natwe abaturage twaba twishimye ndetse n’abafite imodoka.”

 Uretse impanuka zibera mur’uyu muhanda , hari na bimwe mu byuma mu bigize imodoka nk’ibyitwa moritiseri bihangirikira ndetse bikagora ba nyirazo kujya mu magaraji.

Icyakora Ange Sebutege; umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo mu gihe kitarambiranye, ariko n’ abaturage basabwa kuba bafashe amazi akunda kuwangiza.

 Ati: “Mu igenamigambi ry’Akarere, uwo muhanda urimo ahubwo igisigaye ni ukuwubungabunga ku buryo bushoboka bwose, Abahatuye bagafata amazi. Uriya muhanda uri mu gice cy’umujyi, rero mu mihanda igomba kuzagenda ikorwa mu rwego rwo kwagura umujyi. Akarere gakomeje gukora ibijyanye no gushaka ingengo y’imari, niboneka n’ umuhanda uzatunganywa.”

Avuga ko igihe hakorwaga igenamigambi ry’Akarere, hakiriwe ibitekerezo biwugarukaho kandi ko uzakorwa.

Ati: “ubwo uko ubushobozi n’ingengo y’imari yagenda iboneka abaturage twabamenyesha ko ugiye gukorwa kuko tuganira nabo buri gihe. Ariko ntabwo biri mu gihe cya kera cyane.”

Mu gihe cyose uyu muhanda waba ukozwe wakoroshya imigenderanire ndetse n’amagara ya bamwe mu baturage bahagirira impanuka agasigasirwa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/py7QLtHfI1k" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Nov 4, 2022 - 17:53