
Nyaruguru : Bahawe umuyoboro w'amazi baheruka kuwuvomaho ugitahwa
Apr 3, 2024 - 14:13
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rusenge baravuga ko babangamiwe no kugira umuyoboro w’amazi udakora uko bikwiye, kuko baheruka kuwuvomaho utahwa ku mugaragaro nyuma yaho urapfa. Basaba ko ikibazo wagize cyakemurwa bakongera bakabona amazi meza. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibazo cyatewe n’amazi yabaye make ariko biri gushakirwa umuti.
kwamamaza
Abatuye mu Midugudu wa Rwabujagi na Jali yo mu kagali ka Gikunzi bavuga batagifite amazi meza kandi barubakiwe umuyoboro wayakuraga mu isoko iri ahitwa mu Ijali.
Bavuga ko ikibazo cyabo kimaze igihe kuko uwo muyoboro wakoze igihe gito ariko nyuma yo gutahwa ku mugaragaro ugahira upfa. Kugeza ubu, kugeza nta amazi akigera mu marobinets, basubiye kuvoma mu mibande n’ibishanga naho hari umwanda.
Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, umuturage umwe yagize ati: “ tujya mu kabande kandi ntabwo hakoze neza kuko hari umwanda. Birabangamye cyane ahubwo! Iyo imvura yaguye haba habaye mu isayo, kankue w’umusaza ubwo sinjya kuyavoma, ndayarara.”

Undi ati: “ hano nta mazi dufite. Twari dufite amazi aturuka ahantu bita ijari, ruguru iriya mu gasok, ariko amazi aza gupfa. Kugeza ubu, tujya kuvoma mu kabande kandi naho iriba rihari naryo ryarapfuye, ryarangiritse kuko ntabwo rimeze neza.”
“ babanje kudukorera amazi, ubwo amazi aza kugira ikibazo, kugeza iyi saha nta mazi dufite mu midugudu uko ari ibiri.”
Bifuza ko ikibazo uyu muyoboro wagize cyakemurwa, nuko bakongera kubona amazi meza kuko bikomeje kubagiraho ingaruka.
Umwe ati: “ nntabwo twuhira amatungo ku gihe, ntitubona amazi yo guteka ku gihe… n’amazi tuvoma aho mu kabandi ntabwo ari meza, akaba yatera indwara. Ariko mudukoreye ubuvugizi tukabona amazi meza aturutse mu isoko twakumva tuguwe neza kandi tukamererwa neza.”
Undi ati: “ ibyo twigeze kubibaza ubuyobozi bw’akarere bwadusuye hano mu mudugudubutubwira ko bubirimo ariko n’ubu ntiturabona umusaruro wabyo. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi bakaza bakaduha amazi cyangwa se iyo soko bakaba bayihindura bakajya gufata amazi ahandi hantu kuko inaha dufite amasoko menshi kuko turi mu misozi.”

Dr MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko ibura ry’aya mazi yavomweho igihe gito ryatewe n’amazi yabaye make kubera kuyasaranganya mu Mirenge, ariko umuti uri hafi kuboneka.
Ati: “ikibazo uko cyagenze ni uko amazi yo mu masoko yabaye makeya kubera kugenda bayasaranganya mu mirenge itandukanye. Ubu rero turi kuvugana na WASAC kugira ngo nibura bongere amasoko y’amasoko kubera aribo barimo bakora inyigo, hari imiyoboro igera mu munani isanwa. Nta kibazo rwose uriya muyoboro uri muri iyo umunani igomba gusanwa, ariko by’umwihariko ugasanwa uhereye mu isoko kuko amazi ari makeya.”
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko abatuye mu Karere ka Nyaruguru bagejejweho amazi meza ku kigereranyo cya 72.1%
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


