Nyaruguru: Babangamiwe no kutagira inganda zitunganya ibiryo by’amatungo.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Ngoma baravuga ko babangamiwe no kutagira inganda zikora ibiryo by’amatungo bikaba biri kudindiza ubworozi bakora bw’ingurube n’inkoko. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buzi iki kibazo, buvuga ko bufatanyije n’abikorera buteganya kugira icyo bugikoraho.

kwamamaza

Abaturage bo mu mirenge ya Ngera, Rusenge na Ngoma bakora ubworozi bwiganjemo ubw’inko, n’ubw’ingurube cyane cyane abari mu makoperative, bavuga ko babangamiwe n’ibura ry’ibiryo by’amatugo.

Aba baturage bavuga ko babikura kure bikazamura n’igiciro cyabyo.

Umwe mur’abo baturage baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, avuga ko « ibiryo  by’amatungo tubikura ku ba Agent i Huye kuko uruganda nyirizina ruri i Kigali. Ibyo biratubangamiye ahubwo kuko kilogarama imwe igura 565F. Ibyo bintu twari twabisabye tuvuga ngo babe badushakira uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo hano muri kano karere ka Nyaruguru. Ariko ntabwo turabona igisubizo, ndetse n’abadepite  baradusuye tubabwira n’imbogamizi dufite. »

Undi ati : «  Muri Nyaruguru nta ruganda dufite rutunganya ibiryo by’inkoko n’iby’ingurube tubikura i Huye. Bigira ingaruka ku bworozi kuko tutabibona igihe dushakiye kandi iyo amatungo atabonye ibiryo uko tubishatse niho usanga yasubiye inyuma noneho umusaruro ukaba mukenya. Dukeneye ubuvugizi, cyane cyane uhereye ku bayobozi bacu b’akarere ka Nyaruguru noneho hakaboneka abashoramari baza gushora imari hano. »

«  cyangwa hakongerwa ubushobozi mu makoperative akomeye afite imbaraga noneho bakaba babasha kwitunganyiriza ibiryo. Bakabasha gutunga amatungo yabo kandi bagasagurira abaturage bo mur’ako gace.»

Gashema Janvier; ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko ku bufatanye n’abikorera, ikibazo cy’aba borozi bazagiha umurongo.

 Ibi yabigarutseho ubwo yabazwaga icyo bateganyiza aba borozi.Yagize ati: “Kuba batangiye kugira ikibazo cy’ibiciro by’ibiribwa by’amatungo bifite ishingiro kandi dufite n’inshingano zo kubafasha kugira ngo ibyo biribwa babibone bitabahenze ariko nanone bijyanye n’igiciro kiri ku isoko kuko hari ibyo abantu batabasha kugenzura.”

Yongeyeho ko “ ku bijyanye no kuba babivana kure, ibyo binyo turimo kuganira na PSF [urugaga nyarwanda rw’abikorera] kugira ngo turebe ko natwe mu karere ka Nyaruguru ubwo abantu bagenda babona amatungo ariko n’ayo mahirwe ku bikorera kugira ngo baze tubafashe gushinga uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo. Rero turi gukorana na PSF kugira ngo turebe ko ikibazo cyakemuka bakabona ibiryo hafi ariko nanone ku giciro kijyanye n’ikiri ku isoko, hatiyongereyeho igiciro kirimo na cash pawer.”

Aba baturage bo muri Nyaruguru bavuga ko igihe bafashwa kubona inganda zitunganya ibiryo  by’amatungo mu karere kabo, byabafasha kuzigama ayo batakazaga mu ngendo babikura mu tundi turere ndetse n’intara, bakagura ishoramari ryabo bakarushaho gutera imbere no guteza imbere igihugu.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jan 11, 2023 - 10:43