Nyaruguru: Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI boroje inka abanyamuryango 13.

Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi boroje inka abanyamuryango 13, banagaragaza ko ubuyobozi bwiza igihugu gifite uretse kubabohora bwanabakuye mu bukene. Ibi byakozwe mu birori byo kwizihije isabukuru y’imyaka 35 imaze ishinzwe.

kwamamaza

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Nyaruguru, bifashishije imbyino, indirimbo n’akadiho bishimira ibyo bagezeho kubera FPR, bizihiza isabukuru y’imaka 35 imaze ishinzwe.

Nk’akarere kahoze kazahazwa n’inzara, abari bahatuye bagasuhukira mu tundi turere, bashimangira ko ubu ibyo byabaye amateka kuko basigaye ari kigega cy’imyaka nk’ibirayi byitirirwa Nyaruguru.

Abahinzi bo muri aka karere bagaragarije Isango Star ko hari impinduka zabaye mu buhinzi.

Umwe yagize ati: “Hari ubuhinzi bw’imbuto zose, hari intoryi, za karoti, amashyaza, soya n’ibihwagari.Twavuye kure cyane ariko ubu tugeze ahasa n’ahashimishije kuko dusigaye tubona ibyo kurya kubera umutekano dukesha FPR.”

Undi yunze murye, ati:“ twavuye ku buhinzi bwa gakondo none tugeze ku buhinzi bujyanye n’iterambere. Aho mubona, njyewe ndi umuhinzi w’ibitoki, natangiye mpinga ibitoki bya Kinyarwanda aho igitoki cyabaga gifite nk’ibiro wenda 20 ariko ubu igitoki kirapima ibiro 80, hari n’ibigera mu biro 100….”

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakase umutsima wa kizungu nk’ikimenyetso cyo kwishimira ibyo bagezeho mu karere kabo, birimo kuba basigaye bafite imihanda ya kaburimbo ifite ibirometero bisaga 100, ibitaro bya Munini, imidugudu ntangarugero 9, ibigo nderabuzima 16, Poste de sante 36, inganda z’icyayi 4, iza kawa 8, Umuriro w’amashanyarazi ufitwe n’abagera 93 %.

Hari kuba kandi kubatuye akarere ka Nyaruguru 100, 80 muribo bafite amazi meza ndetse n’ibindi….

MURWANASHYAKA Emmanuel; uyobora aka karere, avuga ko abanyamuryango bakwiye gukomeza kubibungabunga.

Ati: “icyo dusaba abanyamuryango ni ukurangwa n’indangagaciro nk’izaranze abashinze umuryango FPR-Inkotanyi, kugira ngo dukomeze dusigasire ibyagezweho no gukomeza gutanga urugero rwiza kuri izi Nkotanyi ntoya z’abana yaba abari hano, abo twasize mu rugo n’ahandi, kugira ngo umuryango wacu FPR ikomeze kwaguka ndetse uzahoreho ubuziraherezo.”

Abanyamuryango ba FPR I Nyaruguru bari mu byishimo by’uko mu myaka 35 bageze kuri byinshi mu mibereho myiza, ubukungu, n’imiyoborere boroje inka zitanga umukamo 13 ku bandi banyamuryango, abazihawe bagaragaza ko ari inkigi y’iterambere kuri bo.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Mar 14, 2023 - 11:38