Nyaruguru: Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahawe moto zo kwihutisha serivisi baha umuturage.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barashimira Umukuru w’igihugu Perezida Paul KAGAME wabafashije kubona inyoroshyarugendo ya za moto, bazishyura binyuze mu kigo cy’imari cyazibaguriye nk’inguzanyo. Bavuga ko zigiye kubafasha kurushaho kwihutisha serivisi baha umuturage.

kwamamaza

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bo mu Karere ka Nyaruguru kiganjemo imisozi miremire, bagaragaza ko mu mikorere yabo ya buri munsi bahuraga n’imbogamizi.

Bashimira Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME wabafashije kubona inyoroshyarugendo ya za moto zigiye kubafasha kurushaho kwihutisha serivisi baha umuturage.

Umwe yabwiye Isango Star ko “iyi moto igiye kumfasha kuri gahunda zikurikira: hari ukwihutisha gutanga serivise kuko akenshi twatindaga mu nzira. Ubu tugiye kugera ku muturage….”

Undi yagize ati: “ akenshi wasangaga akazi tugakorera mu biro noneho wajya gushaka amakuru ugahamagara, wahamagara bakaguha amakuru atariyo rimwe ugasanga hajemo gutekinika ibyo utagezeho. Ariko iyo wahageze ubona amakuru. Muby’ukuri , iyi moto tuyobonye twari tuyikeneye kandi turashima kuko twari twarayisabye igihe kinini. Turatekereza ko hari ibigiye guhinduka kandi mu buryo bwihuse.”

“Turashimira umukuru w’igihugu wadutekerejeho nka ba gitifu b’utugalikuko nitwe twegereye abaturage cyane. rero…tubonye moto zizajya zidutwara, bizatuma turushaho gutanga serivise inoze kandi nziza.”

MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko usibye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahawe moto zibafasha mu kazi kabo kugira ngo  barusheho kunoza ibyo bakora.

Yagize ati: “hari umushinga wo kuborohereza mu ngendo [abayobozi b’utugali] mwabonye y’uko twabahaye moto twari twarabemereye nk’uburyo bwo kugira ngo banoze akazi kabo.”

“Ku bijyanye na moto kandi na ba cedo [Abakozi bashinzwe Imibereho Myiza n'Iterambere mu tugari]  hari umushinga turi kwiga kuburyo nabo bazazibona mu kwezi kwa karindwi [Nyakanga mu mwaka wa 2023/2024].”

Aba bayobozi b’utugali kandi banahawe na za telefoni zigezweho [smartphones ] zizabafasha mu kazi kabo. Aba kandi biyongeraho n’abakuru b’imidugudu 332 nabo bahawe telefoni za smartphones.

MURWANASHYAKA  yagize ati:“ hari amatelefone yahawe abakuru b’imidugudu azabafasha kugira ngo bashobore guhererekanya amakuru uko inzego zigiye zubatse, ndetse zizanabafasha gutanga raporo mubyo bakora.”

Nta rundi rwitwazo!

Hon. Dr. Ildephonse MUSAFIRI; Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi akaba n’imboni y’aka karere ka Nyaruguru, avuga abayobozi bo mu nzego z’ibanze ubu nta rundi rwitwazo basigaranye mu kutuzuza inshingano zabo.

Avuga ko ibyo bakora byose bagomba kubikorera ku gihe, ati:”bagende bahagerere igihe kandi be kuvuga ngo ntabwo twahabaye cyangwa se twatabajwe ntitwagerayo vuba! Rero ihanamakuru yorohe, igende ku gihe, raporo zitangwe ku gihe, ndetse ntihagire n’uvuga ngo ntabwo twamugezeho. Rwose no igikorwa cyiza [gutanga moto] twishimiye, twumva ko kizatanga umusaruro.”

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 72 ni bo bahawe moto zifite ibyangombwa byose birimo n’ubwishingizi, imwe ikaba ifite agaciro kari hagati ya 1 700 000 na 2 000 000  z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora buri munyamabanga Nshingwabikorwa b’akagari aziyishyurira ikiguzi cya moto yahawe, kuko bazihawe nk'inguzanyo binyuze mu kigo cy’imari cyazibaguriye babifashijwemo n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko uruhare rwa leta mu kubafasha kubona izi moto rukubiye kandi mu mafaranga 71 280 yongerewe ku mushahara wabo wa buri kwezi.

Ubusanzwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahembwaga umushahara ungana 120 000, bivuze ko bazajya bahembwa 191 280 buri kwezi, ari nayo azajya akatwaho ubwishyu bwa buri kwezi, umwe akazajya akatwa bitewe n’uko yavuganye n’ikigo cy’imari.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Apr 3, 2023 - 11:46