
Nyarugenge: Polisi yafashe abajura 10 bibaga abaturage babateze bakanabakomeretsa
Jun 23, 2025 - 12:07
Tariki ya 22/06/25, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yafashe abajura 10 bibaga abaturage babategeye mu nzira bakabambura ibyo bafite bakanabakomeretsa, abafashwe bafatiwe mu mirenge ya Gitega na Mageragere.
kwamamaza
Mu murenge wa Gitega mu kagari ka Kora mu Mudugudu wa Rugari, Polisi yahafatiye abasore 4, nyuma yaho bateze abantu 3 barimo umunyeshuri wari uvuye kwiga babambura ibyo bari bafite babiri muri bo barakomereka ubu bakaba bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUK.
Aba basore bafashwe bemera ko bategega abantu bakabambura aho bamwe batega abantu n’ibyuma abandi bagasigara babacungira ko hari abantu baza gutabara bakabatera amabuye.

Mu bindi bikorwa bakoze ni uko barwanyije inzego z’umutekano kugeza naho batera amabuye imodoka y’umutekano bakayimena ibirahure, hafashwe 4 ariko hari abandi 2 bakoranaga bari gushakishwa.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyarugenge, ngo bakorerwe dosiye bashyikirizwe ubugenzacyaha RIB.
Mu murenge wa Mageragere mu kagari ka Nyarufunzo mu mudugudu wa Nyurufunzo naho hari hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’ubujura haraye hafatiwe abajura 6 batoboraga amazu bakiba ibikoresho byo munzu, bakanatega abantu bakabambura ibyo bafite. Aba nabo bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Mageragere.
Polisi y'u Rwanda ivuga ko abajura birema agatsiko ko kwiba kugeza aho batega abantu bakanabakomeretsa ntabwo baba bakiri abajura gusa ahubwo baba bahindutse abagizi ba nabi.

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko itazihanganira abakora ibi bikorwa, ikabagira inama yo kuva muri ibyo bikorwa bagashaka ibindi bakora.
Abaturage baributswa kandi gutanga amakuru kubo baziho gukora ibi bikorwa bafatwe bahanwe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


