
Nyarugenge: Imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikomeje gutera igwingira mu bana
Sep 30, 2024 - 15:23
Mu karere ka Nyarugenge, haracyari ikibazo cy’ababyeyi bumva ko umwana wariye neza ari uwariye amafiriti n’inyama, bakirengagiza indyo yuzuye ibikomeza gutera abana igwingira.
kwamamaza
Igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 ni kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu, gusa ngo iki kibazo gikomeza gutizwa umurindi n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi bataramenya gutegura neza indyo yuzuye.
Mu karere ka Nyarugenge, hagamijwe guhangana n’iki kibazo hateguwe icyumweru cyahariwe kurwanya igwingira.
Mukagasana Assia, umujyana w’ubuzima mu murenge wa Nyarugenge, avuga igikomeje gutera igwingira n’umusaruro iki cyumweru cyatanze.
Ati "twakoze uko dushoboye dukangurira abaturage uburyo bashobora kurinda abana babo igwingira dukoresheje kubagira inama, umubyeyi akajya atangira kurya indyo yuzuye agisama kugirango atazabyara umwana ugwingiye, imbogamizi ababyeyi babura nazo cyane cyane ni ukuba imyumvire yabo ikiri hasi batabyumva neza, kuko hari uwo ubwira ibijyanye n'imirire akakubwira ati njye ntabwo mfite ariko twaje gusanga aba abifite ahubwo atazi kubikora, icyo turwana nacyo ni ukubigisha".
Ingangare Alexis, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, avuga ikiri gukorwa mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira.

Ati "ni ubukangurambaga bw'ababyeyi bwo gutegura ifunguro ryiza, turasaba ko imirenge igifitemo igwingira ko yatera intambwe ikegera abandi bakungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango bategure ifunguro ryiza abana bave mu igwingira, icyo dukomeza ni icyongicyo cyuko ubu bukangurambaga buhoraho, turacyakomeza ubukangurambaga, turimo turakora ibishoboka byose kugirango turebe yuko byagabanuka, tugize amahirwe bikagabanuka mu gihe cya vuba byatugirira umumaro".
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka itanu iri imbere, biteganyijwe ko kurwanya ingwingira mugihugu hose bizava kuri 33% biriho uyu munsi bikagera nibura kuri 15% bitarenze umwaka 2029.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


