
Nyarugenge: Icyumweru cy'ubutaka gisize ibibazo birenga 600 bikemutse
Mar 4, 2024 - 09:27
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka mu Rwanda kirasaba abantu bose bafite ibibazo bitandukanye birebana n’ubutaka kwihutira kubikemura kuko begerejwe inzego zibishinzwe, mu rwego rwo kugirango ubutaka bwose bube bufite umutekano usesuye ndetse no kugirango bukoreshwe mu buryo bukwiye.
kwamamaza
Guhera ku itariki ya 26 Gashyantare kugeza kuri uyu wa 5 w'icyumweru gishize mu karere ka Nyarugenge hasojwe icyumweru cyari cyarahariwe gukemura ibibazo by’abaturage bijyanye n’ubutaka aho abitabiriye iyi gahunda bayishimira ku bibazo bitandukanye bayikemuriwemo gusa bakifuza ko yajya iba kenshi.

Mukantagerwa Bonifrida ati "binejeje umutima wanjye kumva abaturage turi hano kuri uyu munsi muri iki cyumweru cy'ubutaka, kubwandikisha kumenya amakuru yawe, ukamenya ibyawe byose, ubwo ugiye kugura ukamenya ko nta makimbirane arimo, ukamenya ikizahakorerwa, ibyo binejeje umuturage avuye hano asobanuriwe inshingano ze".
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza avuga ko koko ibyo byakorwa kenshi kandi henshi kuko bikuraho imbogamizi inzego zibanze zihura nazo mu mikemurire y’ibibazo by’ubutaka.

Ati "abaturage banejejwe n'ama serivise baboneye hano kandi iyi gahunda nkuko mwayikoze hano tukayifatanya namwe, turifuza ko itajya itinda ahubwo yajya ikorwa kenshi, impamvu ni uko twifuza kwihutisha serivise dutanga abaturage bacu bakabona serivise zihuse, bakarushaho kubyaza umusaruro ubutaka bafite cyangwa imitungo bafite, imishinga yabo bateguye gukorera ku butaka ikagenda neza kandi ikihuta, imbogamizi zagiye zibaho ni abakozi wabonaga badahagije rimwe na rimwe bikadindiza serivise".
Nishimwe Marie Grace umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ubutaka mu butumwa yatanze yavuze ko abaturage bagomba kwitabira no kwihutira gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ubutaka kuko bigena imikoreshereze myiza y’ubutaka bwabo.

Ati "turashishikariza abafite amakimbirane ntibikamere nka mbere y'iyandikisha ry'ubutaka, mbere y'iyandikisha ry'ubutaka umuntu ashobora kuba afite amakimbirane akazayaraga n'umwana we, niba hari n'amakimbirane ayo ariyo yose y'ubutaka dushake inzira yo kuyakemura bidatinze, itegeko ry'ubutaka rishyashya ryashyizeho uburyo bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi n'ashingiye ku iyandikisha ry'ubutaka bitarinze kujya mu nkiko kugirango tugabanye wa murongo wo mu nkiko tunagabanye igiciro cyo kubona ubutabera".
Muri iki cyumweru cyahariwe ubutaka mu karere ka Nyarugenge hakiriwe ibibazo by’ubutaka birenga 746, 673 muri byo bikaba byarahise bikemurwa ku kigero cya 90%, aho insanganyamatsiko yavugaga ngo tumenye amakuru y’ubutaka tubukoreshe ibyo bwagenewe twirinda ibihombo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


