Nyarugenge: Abaturage barasabwa kwitabira serivise z'irangamimerere

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) irasaba abanyarwanda kwandikisha abana babo muri serivise z’irangamimerere kuko bibaha uburenganzira kuri serivise zitandukanye bitagombye kugorana .

kwamamaza

Guhera ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa 8 kugeza ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa 9, ni icyumweru cyahariwe irangamimerere mu Rwanda hose.

Hatangizwa iki cyumweru mu karere ka Nyarugenge Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yongeye kwibutsa abanyarwanda ko kwiyandikisha mu irangamimerere ari umusingi w’iterambere ndetse ko ari uburenganzira bwa buri wese.

Ati "kwiyandikisha mu irangamimerere bifite ibyo bimariye igihugu muri rusange cyane cyane nko kugena igenamigambi ry'igihugu rirambye ariko na buri muntu ku giti cye bifite icyo bimumarira nk'umuntu, buriya kugirango ugire konte nuko uba ufite umwirondoro, nuko uba ufite aho wanditswe mu bitabo by'irangamimerere, ufite irangamuntu umuntu ashobora kukubona muri sisiteme akakubona ko uri umunyarwanda kandi ufite n'umwirondoro".    

Hari bamwe bavuga ko usanga bibwira ko ntacyo bitwaye ariko babimenya aruko hari serivise bakeneye bakazibura.

Umwe ati "iyo umugore yasezeranye n'umugabo bamwandika ku mugore n'umugabo, iyo batasezeranye bamwandika kuri nyina gusa nyuma umugore n'umugabo bakazajyana ku murenge bakandikisha uwo mwana, abantu batazi izo nzira zose hari igihe bagenda bakicara bagatuza bakagirango umwana aranditse cyangwa se ugasanga yanditse kuri nyina gusa amazina ya se atariho". 

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, avuga ko iki cyumweru kizasiga gikemuye mwene ibyo bibazo agasaba abatuye umujyi wa Kigali kugana ahatangira izo serivise.

Ati "buri mwaka Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ifatanyije n'inzego z'ibanze harimo n'uturere two mu mujyi wa Kigali, tumara icyumweru dutanga serivise ku baturage cyane cyane z'irangamimerere, ni serivise zigenda zikegerezwa abaturage kugirango babashe kubona serivise zo kwandikwa, kwandikisha abana, kwandikisha abapfuye, abacikanwe no kubona ibyangombwa, ibyo bibazo byose birakemuka kandi bikemukira ahantu hamwe, abakozi b'inzego zose baba bari ahongaho kugirango bafashe abaturage babashe gukemura ibyo bibazo, turakangurira abaturage b'umujyi wa Kigali kwegera ibiro by'akagari kugirango serivise nk'izingizi bazibone muri iki gihe cy'iminsi 7".        

Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari akarere ka Gakenke ari ko kahize utundi mu gutanga serivise z’irangamimerere ku baturage benshi n’amanota 99%, Nyarugenge iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 98,8%, aho mu mujyi wa Kigali ari aka mbere.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 29, 2024 - 08:03