
Nyarugenge: Abaturage barakora cyane ntibite ku buzima bwabo
Dec 12, 2022 - 08:20
Mu gihe leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu bikorwa by’ubuzima, abaturage bavuga ko bigoranye muri iyi minsi kwita ku buzima mu gihe bahugiye mu gushaka imibereho.
kwamamaza
Bijyanye no kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, akarere ka Nyarugenge katangije icyumweru cy’ubuzima, umuyobozi w'imirimo rusange mu karere ka Nyarugenge, Murebwayire Betty yibutsa abaturage ko icyambere ari ubuzima.
Yagize ati "icyambere ni ubuzima ntabwo wakora kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru iminsi yose y'umwaka utajya ugira umwanya wo kugirango wisuzumishe umenye uko uhagaze kuko ntabwo washobora gukora udafite ubuzima, mu kazi kenshi baba bakora ko gushakisha imibereho bajye bazirikana no kugana ibigo nderabuzima akisuzumisha akamenya uko ahagaze akaza agakora akazi ke".
Icyumweru cyatangijwe kuwa gatanu w'icyumweru dosoje gikubiyemo ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera, gukangurira abagabo kugana serivisi zo kuboneza urubyaro no kubishishikariza abagore babo, kurinda abana babo igwingira no kwipimisha indwara zandura n’izitandura.
Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali
kwamamaza