Uruhare rw’abarwayi b’indwara zirimo SIDA, Malaria mu inozwa rya servise bahabwa kwa muganga

Mu RWANDA, hagiye gushirwaho uburyo bwo gutuma services zitangirwa kwa muganga zinozwa bigizwemo uruhare n’abagenerwa bikorwa ku ndwara zirimo Sida, igituntu na Maralia. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko ibyo bizafasha kurushaho gutanga services nziza kandi n’indwara igabanyuke.

kwamamaza

Uburyo buzifashishwa bushingiye ku ikoranabuhanga mu kubona amakuru y’ingenzi yisumbuyeho ku burwayi bwa Sida, malaria ndetse n’igituntu.

Imiryango nyarwanda itari iya leta ikomeje gukorana bya hafi na Leta binyuze mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) mu kongerera ubushobozi abagenerwabikorwa babona serivise z’ubuzima, by’umwihariko ku ndwara twavuze haruguru kugira ngo bagire uruhare mu kunoza serivise bahabwa.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo mu Karere ka Musanze, NGABONZIMA Louis ushinzwe ibikorwa by’ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda, avuga ko bizatangira nk’igerageza nyuma yo kugenda neza bikagezwa mu gihugu cyose.

 Ati: “ni igikorwa kigamije gutuma serivise zitangirwa kwa muganga zinozwa mu buryo zitangwamo. Ariko kandi bigizwemo uruhare na wa mugenerwabikorwa wa serivise.”

“ ba bandi bagenerwa serivise, tuzibanda kuri ba bandi bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa gukwirakwiza indwara eshatu arizo SIDA, Malaria, n’igituntu.”

“twamaze kubona uturere tuzakoreramo aho muri buri ntara tuzakorera mu karere kamwe. Mu by’ukuri twavuga ko ari igerageza tugiye kwinjiramo ariko nibiramuka bigenze neza tuzabikwirakwiza igihugu cyose.”

Abahagarariye sosiyete sivile bavuga ko ubusanzwe hari amakuru atamenyekana muri serivise zitangirwa kwa muganga ndetse no kuba abafite ibyago byinshi kurusha byo kwandura no kwanduza izi ndwara zizibandwaho batanyurwa nazo nk’abagenerwabikorwa.

Umwe ati: “ntabwo amakuru twabaga tuyazi no kuri TB! Hari ibintu bikorerwa ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro tuba tudafitiye amakuru ko hari ibihari bishobora kuba bikorerwa ku buntu cyangwa ku mafaranga.”

Undi ati:“usanga n’intego zitagerwaho kuko iyo umugenerwabikorwa atanezerewe cyangwa atishimiye serivise yahawe. Hari naho usanga bitagenda neza, wenda nk’urugero: umugenerwabikorwa waje kwivuza malaria akakirwa nabi, ahawe umuti kandi yakiriwe nabi, ashobora kugera mu rugo wa muti ntawunywe kuko yababaye.”

Mu mboni z’ababakora mu buvuzi basanga iyi gahunda izafasha mu kugabanya indwara bitewe nuko yitabiwe, nkuko bitangazwa na Migambi Patrick, umukozi w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda mu ishami rishinzwe kurwanya igituntu.

Ati: “ ahubwo bizadufasha twebwe kugira ngo turusheho gutanga serivise nziza. Ibyo dukeneye ni uko dushaka kumva ijwi ry’abaturage. Murabizi ko nko kuri guverinoma bagira citizen reports bagenda bahuza. Twebwe natwe ku buvuzi dufite ibyo dusanzwe dukora, ariko noneho iki gikorwa turashaka kumva abaturage, cyane cyane abantu bagana serivise zacu, ese bayihabwa gute? Ni iki twakora kugira ngo turusheho kongera uburyo batanga serivise nziza kandi icyo gihe nabo nibitabira serivise neza bizatuma indwara igabanuka.”

Iyi gahunda igiye  kubanza gutangizwa mu karere  kamwe muri buri ntara zose zigize igihugu mu rwego rwo kunoza imitangire ya Services zo kwa muganga mu ndwara za Sida, igitungu nndetse na malariya.

Byitezwe ko uretse no gufasha mubuyo bunogeye abagemerwa bikorwa, bizanafasha kumenya amakuru y’ikigero izo ndwara zigezeho mu gihugu.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.

 Mar 19, 2024 - 12:18