Barasaba ko ahakunda kubera impanuka ku muhanda Rwamagana-Kigali hashyirwa ibyapa biburira abashoferi

Abaturiye umuhanda Rwamagana-Kigali mu gice giherereye mu mudugudu wa Ruhita muri Gahengeri,barasaba ko hashyirwa ibyapa biburira abashoferi ko hamanuka. Bavuga ko byafasha mu kurinda impanuka zikunze kuhabera zitewe n'amakamyo aba yihuta, zigatwara ubuzima bw'abantu.

kwamamaza

Abaturiye uyu muhanda wa Rwamagana-Kigali,  by'umwihariko hafi y'ikoni rinini ry'ahazwi nko ku magi, mu mudugudu wa Ruhita, akagari ka Kanyangese umurenge wa Gahengeri, bahamya ko hakunze kubera impanuka zigatwara ubuzima bw'abantu benshi.

Iyo muganira banyuza mo bakavuga ko aribo batahiwe, mugihe hatagira igikorwa, kuko ziterwa n'amakamyo aba yabuze feri kubera ko hamanuka kandi ari mu ikoni, ubwo kuhakata bikagorana bikarangira zigonze izindi.

Umuturage umwe yagize ati:" Ubushize, aha imbere y'iwanjye habereye impanuka igwamo abantu 22, nanone bishwe na Sikaniya! Kuva Kadasombwa kugera hariya, ajya gukora kuri feri bikanga. Aha nanone ( sasikaniya) yakubise taxi irimo 18 ( abantu), ifata abandi 4 bakoraga muri Horizon, ita umuhanda iramanuka isanga n'abandi mu murima. Nbwo bavuga ngo ni amajyini ariko haramanuka cyane, ni ahantu hacuncumuka kuburyo niyo wafata feri, imodoka irakurenga."

Undi nawe yongera ho ko" Dusanzwe tubizi ko hano zikunze kumanuka zacomotse amaferi, kuko na mbere aha  habereye impanuka hapfa mo abantu benshi cyane."

Impamvu ituma muri aka gace habaa impanuka nyinshi ni uko nta cyapa gihari kiburira abashoferi ko aho bageze bagomba kwitonda. Abaturage bavuga ko n'icyitwa ko gihari  kiri Kadasumbwa kandi kure.

Basaba ko hashyirwa ibyapa biburira, bigashyirwa kuva mu Kabuga ka Musha kugera ahitwa kwa Kajisho.

Icyakora umuvugizi wa polisi mu ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, nawe yemera ko kiriya gice cy'umuhanda Rwamagana- Kigali, kuva mu Kabuga ka Musha hateye nabi kandi haca imodoka nyinshi. Avuga ko bagiye kubiganiraho na RTDA kugira ngo habe hashyirwamo ibyapa biburira abashoferi.

Ati:"Tugiye kubikurikirana, gusa icyo narinzi ni uko kumanuka i Musha hagaragara icyapa kiburira abantu ko bagiye kugenda mu buhaname. Ariko niba hagati ntakirimo, turaza kuvugana na RTDA, tujye inama nk'urwego rushinzwe gukora imihanda no gushyira mo ibyapa, babashe gushyira ho  icyapa kuburira abantu."

Ahasabirwa n'abaturage gushyirwa icyapa kubirira, mu mpera z'icyumweru gishize habereye impanuka ya coaster yagonzwe n'ikamyo ya Scania, maze umwe arapfa, abandi bane bajyanwa mu bitaro na coaster irangirika cyane.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana 

 Jul 11, 2025 - 14:36