Ngoma: Ibicumbi mbonezamikurire mu guhangana n'igwingira

Mu rwego rwo kubasha kugera ku ntego ya Guverinoma y’uko mu mwaka wa 2024, igipimo cy’igwingira mu bana kizaba cyageze kuri 19%, akarere ka Ngoma kubatse ibicumbi mbonezamikurire 17 biriho n’ibiro by’umukuru w’umudugudu, uzajya abasha kugenzura gahunda z’imbonezamikurire ndetse n’uko abana n’ababyeyi babo bazitabira.

kwamamaza

Mukansekanabo Clemantine ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa Mutsinda akagari ka Kanyinya Umurenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma, we na bagenzi be bashima uruhare rw’igicumbi mbonezamikurire rubafasha kurera abana babo, aho avuga ko nk’ababyeyi bishakamo ibisubizo kugira ngo bunganire urwo rugo batanga bimwe mu by’abana bacyenera iyo barurimo.

Mukansekanabo Clemantine yagize ati "tubasha guhinga tukabona icyo tubatungisha, uruhare rw'umubyeyi ni ugukurikirana umwana".  

Umuhuzabikorwa w’umushinga Gikuriro kuri bose mu turere twa Ngoma na Kayonza, Bernard Bayasese, avuga ko batekereje kubaka igicumbi mbonezamikurire kiriho n’ibiro by’umukuru w’umudugudu, kugira ngo borohereze umukuru w’umudugudu na komite ye kubasha kugenzura neza uko ababyeyi bita ku bana babo, mu gihe mbere byabagoraga kuko aho bakoreraga habaga ari kure y’aho urugo rwubatse.

Yagize ati "ni ukugirango umukuru w'umudugudu abashe gukurikirana ibikorwa byose bibera hano bigamije kurwanya imirire mibi mu mudugudu ariko anafatanyije n'abajyanama b'ubuzima baba barahuguwe kugirango babashe gukurikirana abana imikurire yabo n'imirire yabo haba hari ikibazo bakabasha kuba bagikemura".  

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko gahunda y’igicumbi mbonezamikurire bayitezeho kugabanya umubare w’abana bagwingiye ku buryo intego ya Guverinoma yo mu mwaka wa 2024 izagerwaho, kuko umukuru w’umudugudu uruhare rwe narwo rucyenewe muri urwo rugamba dore ko ariwe uba wegereye abaturage ari nabo babyeyi b’abo bana.

Yagize ati "mu irerero tuzabwirwa n'iki ko umwana yasibye atari kuza, tuzabwirwa n'iki ko wa mubyeyi yaje kuhafatira inyigisho? wa muyobozi w'umudugudu, ya komite bakorana, umujyana w'ubuzima babagore batwite nibaza kuhafatira inyigisho azanabakangurira kujya gupimisha inda inshuro z'igenwe n'amategeko n'izindi gahunda zose......" 

Umuhigo akarere ka Ngoma gafite ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako barimo n’umushinga Gikuriro kuri bose, ni uko mu mwaka wa 2024, igipimo cy’abana bagwingiye kizaba cyaramanutse kikava kuri 26.8% kikagera kuri 19% nk’uko biteganyijwe muri gahunda ya Guverinoma.

Ku bufatanye bw’akarere ka Ngoma n’umushinga gikuriro kuri bose ndetse n’uruhare rw’abaturage, hubatswe ibicumbi mbonezamikurire 17 bifite agaciro ka miliyoni zisaga 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Jun 23, 2023 - 08:48