Huye: Abaturage babangamiwe no kutagira poste de santé zidakora neza.

Bamwe mu baturage baravuga ko babangamiwe no kuba hari poste de Sante bivurizagaho zidakora neza, izindi zikaba zarafunze imiryango. Basaba ko zakongera gukora uko bikwiye kuko hari n’abasigaye barembera mu rugo nka mbere batarazibegereza. Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko kudakora neza byatewe n’ubuke bwabize ubuvuzi.

kwamamaza

Mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye, amavuriro yo ku rwego rw’ibanze azwi nka Poste de Sante ntakora uko bikwiye kuko hari  n’akora rimwe mu cyumweru. Abaturage bavuga ko ibyo bidindiza serivisi z’ubuvuzi bahabwa.

Abari baherutse kugaragaza ko ari ikibazo kibakomereye, ni abo mu Murenge wa Mukura. Kuri iyi nshuro, abo mu Murenge wa Mbazi nabo bavuga ko poste de Sante ya Rugango yakoze igihe gito ifungurwa ku mugaragaro, iza guhita ifunga imiryango ku mpamvu batamenye.

Bavuga ko ubu basubiye ku munaniro wo gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza mu yindi Mirenge ihana imbibi nk’uwa Huye, Ruhashya, Simbi ndetse n’iyindi….

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati : « bagitangira bakoraga neza, bakoranaga na mituweli noneho ukaza ukisuzumisha, bakakuvura ndetse bakaguha imiti. None amezi agiye gushira ari atatu, ubu bigiye kuba ngombwa yuko tujya kwivuriza i Sovu cyangwa se i Mbazi. Ariko igikora twahiniraga hafi. »

Undi ati : « umuntu yarwazaga umwana nk’uku yafatwa agahita yirukira kwa Muganga hafi bitamuvuna. Ariko ubu bisigaye bitugoye kuko urembesha umwana bikamusaba kumujyana ahantu kure. Twivuriza nko mu rugendo rw’amasaha atatu. »

Abaturage b’i Rugango mu Murenge wa Mbazi bavuga ko hari ibyo bifuza ko byabonerwa igisubizo.

Umwe ati : « twumva yuko yakongera igakora, ikatuvuna amaguru ntitwongere kujya i Mbazi cg se i Sovu kuko yaradusayidiraga. »

Undi ati : «  icyifuzo cy’abaturage batuye mur’uyu mudugudu ni uko iri vuriro ryagaruka rigakomeza gukora ikabasayidira. »

SEBUTEGE Ange ; umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko iki kibazo cyatewe n’uko rwiyemezamirimo wahakoreraga yasheshe amaserano. Gusa anavuga ko hari gushakishwa undi uyikoreramo.

Naho ikibazo cy’izindi poste de sante zikora rimwe na rimwe, Sebutege avuga ko biterwa n’ubuke bw’abaganga.

Ati : «aho bitaraboneka ko bazicunga ku bufatanye n’amasezerano, niho musanga harimo haratangwa zino za serivise muri ubwo buryo kandi ikibazo kikaba gishingiye ku bagomba kuzikoreramo n’abaforomokazi ku isoko ry’umurimo bataboneka nkuko byifuzwa. Biri mu nshingano za Minisiteri y ‘Ubuzima kandi hari ibintu birimo birakorwa. (…) murabizi ko hari amashuli yigisha ubuforomo yafunguye ! 

Ibi bibazo biri kugaragara mugihe biteganyijwe ko muri gahunda ya Guverinoma yahereye mu 2017, mu mwaka wa 2024 buri Kagali ko mu Rwanda hazaba hari ivuriro ryo ku rwego rw’ibanze.

Abaturage bifuza ko uko poste de sante zigenda zubakwa mu tugali, byajyana no gutanga serivisi z’ubuvuzi zashyiriweho, zitabaye umurimbo gusa cyangwa se zikameraho ibyatsi kandi Leta yarazitanzeho amafaranga yakabaye akora n’ibindi nabyo biteza imbere umuturage.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Aug 29, 2023 - 17:20