Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu kurwanya indwara zititaweho

Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu kurwanya indwara zititaweho zirimo iziterwa n’umwanda. Ibi bitangajwe mugihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanywa bene izi ndwara.

kwamamaza

Ikigo cy’igihugu kita ku buzima (RBC) kigaragaza ko indwara bavuga ko zititaweho inyinshi ziterwa n’umwanda. Ndetse iyo umuturage adafite ubwiherero akituma ku gasozi birushaho kuzikwirakwiza, nk’uko Hitiyaremye Nathan; uyobora ishami ry’indwara zititaweho muri RBC, abisobanura.

Yagize ati: “kwituma ku gasozi, kudakaraba intoki bifite ingaruka zikomeye ndetse bidukururira n’urupfu. Dufite abantu benshi twakira kwa muganga barwaye indwara z’inzoka, bafite tenia n’izindi. Ndetse hari n’abagira ibibazo bikomeye kugeza ubwo bajya ku iseta bakabagwa.”

“rero muri iki gihe tugezemo, ntabwo byari bikwiye ko umunyarwanda ajya ku iseta kubera ikibazo cy’inzoka zo mu nda. Ni ukuvuga ngo bitujyana mu kaga gakomeye, ubu dufite imibare myinshi y’abantu bafite indwara z’inzoka.”

Bahereye kuri ibi, bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Mudende, mu Kagari ka Buhungwe, Umudugudu wa Bunyove, bishimira ko bubakiwe ubwiherero mu ngo bikagabanya ukwirakwizwa   ry’ umwanda.

Umuturage umwe yagize ati:“ubu tumeze neza dufite ubwiherero, mbere kandi twitumaga ahantu ku gasozi nk’inka kuko ntabwo twari dufite ubwiherero. Ubu turishimye cyane kubera ko tutakirwana, akenshi tunywa n’amazi meza.”

Undi ati: “W.C ntazo twari dufite, twitumaga mu bibara bikazana indwara nk’inzoka mbese. Amadini icyo amaze kudutoza ni isuku none dusigaye tujya mu bandi ntibatwamagane ngo uyu ni uwashigajwe inyuma n’amateka.”

“wamaraga kwituma ku gasozi nuko cya kinuka kikanukira mu nzu noneho ugasanga uburwayi buraje, mukarwaragurika. Ariko bakimara kunyubakira ubwiherero, ubu singihura n’indwara y’umwanda.”

Pasiteri NSANZIMANA Etienne; umuyobozi w’itorero Abavandimwe, avuga ko bafashije abaturage kwimakaza umuco w’ isuku ndetse no guhindura imyumvire ya bamwe.

Ati: “byari bikomeye ngo babyumve, ndetse benshi baducaga integer zo kubigisha ngo mbese tuzabakuraho iki ko nta maturo bazatuzanira! Buhoro buhoro narihanganye. Ntabwo waba ushonje ngo urasenga neza! Indwara yagufata ukiganyira, kwa kwizera warufite kukakuvamo. Rero bishobotse umuntu yagira ubuzima bwiza hano, akazagira n’ubuzima bwiza mu ijuru.”

Yingeraho ko “ twasaba ko abanyarwanda benshi n’abapasiteri babyumva. Uyu munsi wa none turi gushima Imana ko babonye ubwiherero.”

HITIYAREMYE Nathan avuga ko kugirango izi ndwara zihashywe, hakenewe uruhare rwa buri muturage harimo n’abanyamadini kuko aribo bahura n’abantu benshi kandi icyo bababwiye bakagifata nk’ihame.

Ati: “ na Yezu, mbere yo kuvuga ubutumwa yabanzaga kubaha imigati. Reka tubanze twubake umubiri w’umukirisitu hanyuma tujye kuvuga ijambo ry’Imana tunabibwira umuntu muzima. Niba umuntu yaje mu rusengero asize umurwayi mu rugo, ese uzamubwira ubutumwa bwiza azabwumva azi ko ashobora gusanga umurwayi we yahuhutse?!”

“ rero turababwira ngo Roho nzima mu mubiri muzima. Nibabanze bubake umubiri w’umuturage agire ubuzima buzira indwara iterwa n’umwanda.”

Kugeza ubu, ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima mu (RBC) kigaragaza ko mu bantu 100, 41 muribo barwaye izi ndwara zizitaweho, aho abakuze zibibasira ku kigero cya 48%.

Ubusanzwe indwara zititaweho ni 21 zirimo, aho izigihangayikishije ari 6 zirimo inzoka zo mu nda: nka tenia na beraliziyoze. Harimo kandi indwara y’ igicuri, iy’ubuheri, imidido, ibisazi by’imbwa, ndetse no kurumwa n’inzoka.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.

 Jan 26, 2024 - 13:39