
Abagabo barasabwa kugira uruhare mu kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere
Jul 11, 2024 - 15:20
Ababyeyi b’abagabo barasabwa kugira uruhare mu burere bw’abana babo, babigisha ubuzima bw’imyororokere nk’akabando kabategurira ejo hazaza. Bamwe mu bagabo baganiriza abana babo bavuga ko bamenye ko ari inshingano zabo nyuma yo kumenya no gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ku buryo nta makimbirane akirangwa mu miryango yabo.
kwamamaza
Niyonsenga Eric utuye mu murenge wa Munyiginya, Akagali ka Bwana, mu mudugudu wa Rwagahigi, avuga ko yabanye mu makimbirane n’umugore we mu gihe cy’imyaka 5 , aho n’abana babo batashoboraga kumwegera kuko yatahaga amutonganya umugore we cyangwa amukubitira mu maso yabo.
Ati: “hamwe n’umuryango wanjye ntabwo narinshobotse pe! Nari wa mugabo wumvaga ko itegeko nashyizeho nta muntu ugomba kurivuguruza. Nkumva ko niba mfashe icyemezo nta muntu wamvuguruza, cyaba cyiza, cyaba kibi kuko numvaga ko nta kintu kibi kinturukamo.”
Ariko nyuma yo kubona ko urugo rwe rugana mu gusenyuka, we n’umugore we Isimbi Liziki, bahuguwe n’umuryango Rwanda Women’s Network ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ahindura imyitwarire yamusunikiye ku kuba inshuti n’abana babo babiri b’abakobwa, ku buryo basigaye bagirana ibiganiro bibafasha gutegura ahazaza habo.
Ati: “Nkaho umwana atangiye gukura ukamubwira uti mwana wanjye dore umwana w’umukobwa yitwara gutya kandi akagira umuco ndangagaciro… ariko icyo gihe n’umvaga ari umugore uzabimuganiriza. Ariko ubu twese dushyira hamwe tukamuganiriza ku buryo imbere tumwitezeho ibyiza byinshi.”
Niyonsenga uhamya ko yigisha ubuzima bw’imyororokere abana be, avuga ko ikimufasha ari uko “narababwiye nimumbone nk’inshuti yanyu… ntimukagire icyo mutinya. Ahubwo ubona ari njyewe bisanzuraho kurusha maman wabo, kandi mbere yari maman wabo, njyewe ntawangeraho. Nabaga nturutse nka hariya baba bari muri salon bagahita bajya mu cyumba. Bakampunga kuko nta cyiza babaga bantezeho.”
Isimbi Liziki uhamya ko umugabo we yahindutse, ashimangira ko abana basigaye bisanzura kuri papa wabo.
Ati: “nk’umukobwa w’imyaka 8 dufite, iyo amubonye ahita yirukira kuri telephone, ubu basigaye bamwisanzuraho.”

Niyonsenga abona kwigisha abana be ubuzima bw’imyororokere nk’ibizabafasha mu myigire n’imibereho yabo y’ahazaza. Anashimangira ko batazaterwa ipfunwe n’amakimbirane bahozemo kuko ubu umuryango wabo utekanye ndetse ukeneye kugera ku iterambere gusa.
Yigisha akoresheje amafoto
Avuga ko yifashisha ingero z’amafoto n’amashusho nk’uburyo bwo bubinjiza mu kiganiro.
Ati: “mfungura radio cyangwa nkabereka ishusho muri telepfone nuko bakayishima cyangwa bakayigaya. Iyo bayigaye mbabaza impamvu(…) mbese aho niho nanjye mpita nuririra mu kiganiro cyabo. (…) Nkababwira nti icy’umutima wawe uzakwemeza uzagikore ariko uzitonde aha ng’aha. Uzirinde, uzagenze gutya, uzace aha, uzaharanire kugera kuri ibi! Ugasanga barabyumva kandi ari batoya, nkumva ntewe ishema nabyo.”
Yunga murye, Isimbi yagize ati: “ nawe urabizi ibyateye…ubwo ibyo babiganiraho kandi ubona umukobwa wacu agenda abyumva ko hari ibyo agomba kwitondamo, ntagendere mu isi y’ubu. N’iyo yayigenderamo akamenya ko atazata umuco, nawe akihigamo uko azakura yitwara kugira ngo bizamugirire akamaro.”
Kutigisha abana ni igihombo kinini
Umugabo we avuga ko kuba abagabo badakunda kwigisha abana babo harimo igihombo kinini.
Ati:” harimo igihombo kinini kuko ejo bundi ubona umwana wawe bamuteye inda itateganyijwe cyangwa izo ndwara…noneho nibwo byongeye kukugora kuruta uko wari gufata umwanya wawe ukaganiriza abana.”
“Icyo rero nabwira abagabo bagifite imitekerereze nk’iyo narimfite mbere ni uko umwana w’umukobwa akeneye papa na maman we. Kandi buri mubyeyi wese afite uruhare mu kuganiriza umwana mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, cyane ko iyo afite nko guhera ku myaka 12 aba akeneye ibiganiro cyane.”
Niyonsenga avuga ko amakimbirane yo mu miryango ashobora kuba impamvu ituma abagabo batuzuza inshingano zabo, cyane izo kuganiriza abana.
Ati: “ hari igihe uba utabanye neza n’umugore, aba afite umutima wo gukunda abana. Ariko kuko nta munezero uri mu rugo, ntabone wa mwanya wo gusanga abana ngo baganire. Gutagira ubwuzuzanye mu rugo nabyo bigatuma ataboneka mu bana, ariko budahari …batagutinye wabaganiriza.”
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


