
Nyarugenge: Ababyeyi bahugira mu bushabitsi bahawe umuburo
Mar 31, 2025 - 07:25
Ubuyobozi bw'umurenge wa Kimisagara wo mur'aka karere ko mu mujyi wa Kigali buraburira bamwe mu babyeyi bahugira mu bushabitsi bakibagirwa kwita ku bana babo babarinda imirire mibi kandi igira ingaruka z'igwingira n'ibindi bijyanye n'imikurire y'umwana
kwamamaza
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho, ubwo urugaga rwabagore muri Kimisagara rwifatanyije n'abahatuye mu muganda rusange usoza uku kwezi wabaye ku ya 29 Werurwe( 03), aho hanabaye igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye mu rwego rwo kwirinda imirire mibi n'igwingira mu bato.
Nyuma banerekeye ababyeyi babo kugirango bajye babagaburira babarinda imirire mibi itera igwingira,nkuko biri muri gahunda ya leta.
Aganira n'Isango Star, Julienne MUKAMAZIMPAKA; umuyobozi wurugaga rwabagore mu murenge wa Kimisagara, yagize ati:" Ntabwo ari iyi nshuro gusa tubikoze kuko tubikora inshuro nyinshi mu rwego rwo gushyigikira zimwe mu ngamba igihugu gifite harimo kurwanya imirire mibi n'igwingira. Natwe rero twinjiye mu ngamba nk'abaturage ba Kimisagara bakorera Kimisagara, twazinjiranyemo n'abaturage bose, dufatikanya n'Imidugudu , Utugali, n'imirenge, tigafata igihe kimwee tukagaburira abana indyo yuzuye."
Ababyeyi bishimiye igikorwa ndetse banavuga ko baba bahakuye isomo kubijyanye no gutegura indyo yuzuye.
Umwe ati:" nabonye ari byiza rwose. Umusaruro mbonamo ni uko abana batazagwingira kuko ababyeyi bazaba barabegereye barwanya igwingira, bakiga batagwingiye. Ndabona aba bana bazaba abayobozi b'igihugu mu gihe kizaza bameze neza."
Undi ati:" uko babagaburira hari ababyeyi baba batazi indyo yuzuye nuko bakavuga bati ngiye kuzajya ngerageza mpe umwana wanjye ndyo yuzuye. "
Ubusanzwe benshi mu batuye muri uyu murenge bakora ibikorwa by'ubucuruzi buciriritse. Basabwa kudahugira muri ubwo bushabitsi gusa, ahubwo bakibuka gutegurira abana babo indyo yuzuye kugirango 0% yabana bahuye nimirire mibi nigwingira igumeho, nk'uko Jean Damascène UFITEYEZU; umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimisagara abitangaza.
Yagize ati:" amwe mu mahirwe dufite ni uko umubyeyi wo muri Kimisagara atazinduka yicaye mu rugo , ahubwo afite aho azindukira ajya gushaka maramuko cyangwa imibereho. Rero tugira ianama ababyeyi yuko agomba kuzinduka riko nimba ari ucuruza imboga...ibyo akora byose akibuka ko n'abana bagomba kurya indyo yuzuye. By'umwihariko, dufite n'amashuli y'inshuke n'amarerero yo mu muryango dufasha kuba wa mubyeyi uzindutse agira aho asiga umwana bakamwitaho, bakamuha indyo yuzuye, bakamwitaho no mu bindi..."
Abahanga mu by'ubuvuzi bagaragaza ko bimwe mu bitera igwingira ry'abana harimo inzoka abana bakura mu mazi banywa yanduye, atekeshwa ibyo kurya, zagera mu nda na duke tugiyemo za nzoka akaba arizo zitwirira, umwana akagwingira.
Ikindi ni ibibazo abana bagira kubera amakimbirane aba mu yabo. Kandi ubwonko bwumwana butihanganira ibibazo n’imiryango ndetse bikababubuza kwisanzura.
Igwingira ry'abana, cyane cyane abatarengeje imyaka itanu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego zitandukanye zita ku buzima bw'umwana kuko barifata nk'indwara ndetse ikaba n icyorezo gikomeye cyane, by'umwihariko ku batuye umugabane wa Afurika.
@BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


