
Nyarugege: Barasaba ko gukorerwa umuhanda Mageragere-Rebero wangiritse
Mar 17, 2025 - 18:36
Mu gihe Leta y’ U Rwanda ikomeje ibikorwa byo kubaka no gusana imihanda hirya no hino mu gihugu. Abatuye mu Murenge wa Mageragere, Akagali ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Ayabaramba barasaba ko bakorerwa umuhanda kuko wangiritse bikabije ku buryo bagorwa no kuwukoresha. Ni mu gihe umujyi wa Kigali utangaza ko ibikorwa byo kubaka umuhanda ndetse no gusana iyangiritse bikomeje mu gihe ingengo y’imari ibonetse.
kwamamaza
Mu kuzamura iterambere ry’ibikorwaremezo; Umujyi wa Kigali ukomeje gusana imihanda yangiritse ndetse no kubaka imihanda mishya mu rwego rwo kugira umujyi ucyeye.
Ibikorwa nk’ibi byatangiye mu bice bimwe na bimwe. Icyakora abakoresha umuhanda uva Rebero ujya Mageragera basaba ko uyu muhanda nawo watuganywa kuko wangiritse cyane. Bavuga ko bituma babangamirwa mu mibereho ndetse no mu ngendo za buri munsi.
Umwe mubawukoresha yabwiye Isango Star ko “urabona umuhanda waraje ugarukira hepfo ku murenge. Ariko natwe duturuka hano hejuru twerekera Rebero, turabangamiwe. Kuba hatarimo kaburimbo biratubangamiye! Usiga akarangi inzu maze ivumbi…kandi ba nyirinzu baba basaba isuku. Ubwose urumva atari ikibazo?”
Yongeraho ko mu gihe cy’imvura “haba hari ibyondo, haba hanyerera kuburyo utatega moto.”
Abahaturiye bavuga ko umuhanda udakoze ari uva Mageragere ijya mu Nyabaramba ukagera Rebero kandi hameze nabi kandi bibagiraho ingaruka, kimwe n’ibinyabiziga kuko bihangirikira.
Bavuga ko harimo imikuku n’amabuye.
Umwe ati: “warangiritse, turasaba ko badufasha bakawudukorera nkuko bakoze uriya w’I Mageragere.”
Ntirenganya Emma Claudine; Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko iki kibazo cyizwi, ndetse uyu muhanda uri muri gahunda y’izatunganywa.
Ati: “tugira gahunda yo kugenda dusana ndetse n’uwo urimo. Tugenda dusana imihanda ariko kuko iba isa naho yangirikiye rimwe ari myinshi, kongera kuyisanira rimwe biba bigoye. Tugenda tuyisana buhoro buhoro uko ingengo y’imari igenda iboneka, tukaba tubasaba gukomeza kwihangana ariko bumva ko nawo tuwufite muri gahunda.”
Ku rundi ruhande, ku kibazo cyo guhabwa icyerekerezo cy’imodoka rusange avuga ko biterwa n’umubare wabahatuye.
Ati: “ uko abaturage bagenda biyongera nibwo bitangira gutekerezwaho ko aho hantu hashyirwa icyerekezo cya Bus kuko iyo bataraba benshi cyane usanga kampani zihakora zihomba bigatuma zitajya muri ibyo byerekezo.
Ni mu gihe kandi ibi bikorwaremezo byo kubaka imihanda ndetse na rond-point byitezweho guhindura isura y'Umujyi wa Kigali no kugabanya umuvundo w'imodoka.
@ INGABIRE Gina/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


