
Nyanza: Ubuhinzi bw'ibigori bwibasiwe na nkongwa, abahinzi baratabaza
Nov 14, 2024 - 18:32
Mu karere ka Nyanza, abahinzi b'ibigori bavuga ko babangamiwe na nkongwa iri kubyibasira ku buryo inzego zishinzwe ubuhinzi zitagize icyo zibafasha bashobora guhura n'igihombo. Mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB) bo bavuga ko ikibazo bakimenye kandi batangiye no gukorana n'abahinzi mu kurwanya iyi nkongwa.
kwamamaza
Muri aka karere ka Nyanza, ku ikubitiro abaturage bari kugaragaza imbogamizi mu buhinzi bw'ibigori muri iki gihembwe cy'ihinga, ni abahinga mu gishanga cya Busogwe, usibye ko no mu bindi bishanga byo muri aka karere hari abahinzi bavuga ko hari nkongwa mu bigori bahinze ndetse urwego iriho ruri kugenda rufata indi ntera dore ko ngo n'imbaraga zabo basanga zidahagije kuyirwanya aho bifuza ubwunganizi cyane ko n'imiti bari gukoresha ntacyo iri kuyikoraho.
Umwe ati "ni ikiza kitubangamiye cyane, boroke iba igenewe kwera ibiro 200 ariko iyo nkongwa utayirwanyije itubyaho kimwe cya kabiri".
Undi ati "imiti yose ntabwo tubasha kwizera ko ifite ubushobozi bwo guhangana na nkongwa kuko nkanjye iyo mbonye amafaranga ndawugura nawutera ugasanga nkongwa ntipfuye, twasaba leta ko yadushyiriraho nkunganire".
Mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB), Umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n'ibyonnyi mu bihingwa, Dr. Athanase Hategekimana yavuze ko ikibazo bakimenye kandi batangiye no gukorana n'abahinzi mu kurwanya iyi nkongwa ndetse anabagira inama y'icyo bakora.
Ati "ikibazo twarakimenye kandi twegereye abahinzi, mu buryo bwa gihanga tubigisha uburyo bwo kurwanya nkongwa mu buryo bukomatanyije ari ukugenzura umurima yuko ibinyugunyugu byatangiye kuzamo, ari ugushyiramo ifumbire y'imborera n'imvaruganda bihagije kugirango igihingwa kibashe gukura neza kuko iyo gifite ubuzima bwiza kibasha guhangana nako gakoko, ikindi iyo nkongwa yaramutse igezemo ntabwo ari uguhita batera umuti hari ibimenyetso bimwe na bimwe nko kubonaho utudirishya ku bibabi, tubakangurira gutera umuti mbere ya saa tatu wakabije mbere ya saa yine cyangwa se ukawutera ku mugoroba nka saa kumi nimwe kuko gutera umuti mu gihe cy'izuba uwo muti uhita ushwanyagurika nta kintu uba ukimaze".
Kugira ngo iyi nkongwa ihashywe burundu, RAB ikomeza kugira inama aba bahinzi kuyirwanya banahinduranya imiti batera mu bigori, ku buryo uwo bateye mu gihembwe runaka nk'uwitwa roketi bawuhindura mu kindi bagatera nk'uwitwa superi metrine birinda ko udukoko tumenyera umuti umwe.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyanza
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


