Nyanza: Kudafungwa kw’isoko ry’umujyi, intandaro yo kwibwa kwa hato na hato.

Bamwe mu bacururiza mu isoko ry'umujyi baravuga ko kudakingwa kwaryo bibagiraho ingaruka yo kwibwa bya hato na hato, bagasaba ko byakosorwa. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye gusuzuma ahava ubwo bujura, kuko hasanzwe hari abaricungira umutekano.

kwamamaza

Isoko ry'Akarere ka Nyanza riherereye mu Mujyi rwagati, hafi na gare abagenzi bategeramo imodoka. Ubusanzwe iri soko rifite amarembo abiri yo kwinjiriramo.

Abacuruzi bavuga ko ayo marembo yombi adafungwa bigatuma bia imwe mu biha urwaho abajura, maze bakiba bimwe mu bicuruzwa barirajemo.

Bavuga ko abakora ibi baba baciye mu rihumye abaricungira umutekano.

Umwe yagize ati: “biteza ubujura bwinshi cyane kuko hadakinze, ntabwo abajura babura uko binjira mu isoko!”

Undi ati: “wenda bagomba ko kuhakinga nka saa kumi n’ebyiri, abantu bagataha bazi ko isoko rikinze.”

“ imbogamizi duhura naryo muri iri soko ni ukuba ridafunze, nuko ugasanga rimwe na rimwe ufitemo utuntu twe acuruza, aribwe! Ni izo mbogamizi duhura nazo. Byakabaye byiza wenda hafunze.”

“ kuko hafunze byashoboka ko ryakabaye rifite umutekano usesuye kurenza uko ryakabye rirangaye!

Kajyambere Patrick; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko bagiye kugenzura iki kibazo kuko risanzwe rifite abaricungira umutekano.

Ati: “twazakireba kuko n’ubundi hariya haba abarinzi, kandi ari aho twareba hashobora kuba haturuka ubwo bujura ubwo bujura, dushobora kuganira n’abo mu isoko noneho abantu bakareba izindi ngamba bafata ...ariko twazaganira nabo tukareba aho ubwo bujura bwaba buturuka. Ushobora no gusanga atari inzugi gusa, hari n’umucungire noneho abantu bagafatanya kureba uko byakemuka.”

Ku rundi ruhande, hari amakuru ava mu Karere ka Nyanza avuga ko hari gushakwa n’ubushobozi kugira ngo iri soko rivugururwe, ryubakwe mu buryo bugezweho bw'igorofa. 

Nimugihe ibyo bikazajyana no kurishyiramo ibisabwa byose biri n'ibi bijyanye n'o gucunga umutekano bikozwe n'abantu na za camera zigenzura buri kintu kirikorerwamo ku buryo uwakwibwa bya koroha kumenya uwamwibye.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Sep 4, 2023 - 18:23