Nyanza-Kigoma: Ntibanyurwa na serivise z’ubutaka bahabwa

Abatuye mu Murenge wa Kigoma wo mur’aka Karere baravuga ko serivisi z'ubutaka bahabwa zitabanyura. Bavuga ko izi servise zitinda, ahandi zikanga bitewe n'amananiza. Ubuyobozi buvuga ko igikunze kugora abaturage ari uko baba badafite amakuru ariko ibikorwa by'ubukangurambaga bikomeje

kwamamaza

MUTUYIMANA Venantie ni umuturage utuye mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Butansinda. We na bagenzi be barimo na NTIVUGURUZWA Edison, bavuga ko mu bibazo babona bibabangamiye kandi bigakunda kugarukwaho no mu nteko z'abaturage harimo n'icy'imitangire ya serivisi z'ubutaka ziratinda, byaba bitagenze bityo kubona icyangombwa cy'ubutaka wasabye bikazamo amananiza.

Madam Mutuyimana yagize ati: “hari igihe ujya kwaka ibyangombwa cy’ubutaka, ugasiga ubyujuje ariko wazagaruka ugasanga ntabwo byakozwe. Bakakubwira ngo byagiye ku Karere. Nanone byazava ku Karere ugasanga nta cyahindutseho.”  

NTIVUGURUZWA nyunzemo, ati: “ushobora kuba ubutaka warabuhashye n’umuntu wenda uwo muntu bakamufunga, kuzabona icyangombwa cyabyo bikazaguhenda. Uwo muntu ntagaragara ngo azajye kuguhesha ubwo butaka.”    

Abaturage bavuga ko babona no ku bijyanye no kugabanyamo ibice ubutaka harimo ikibazo gishingiye ku ngano y'ubwishyu bwabyo. Bavuga ko amafaranga yishyurwa akunze kuba atangana kubahawe serivise.

Madam Mutuyimana ati: “ ukaganira n’umuntu akakubwira ati njyewe nafotoje ku mafaranga ibihumbi 30, undi ati bafotoje ku bihumbi 15, undi ati ni ku bihumbi 20! Rero tukaba twifuza ko twamenya igiciro rusange kigenderwaho kugira ngo ako kajagari gacike.”

UWIMANA Felicite; Umuyobozi w'ishami rishinzwe iyandikisha ry'ubutaka mu karere ka Nyanza, avuga ko serivisi zitangwa zitari mbi ahubwo usanga abaturage hari ibyo badasobanukiwe.

Avuga ko bagomba kongera ubungurambaga, ati: “akenshi hari amakuru abaturage batamenya. Buri Murenge uba ufite umukozi ushinzwe ubutaka.  Serivise bahabwa rero, icyo cyangombwa cy’ubutaka, ntabwo umuturage yakagombye kujya kugifata ku Karere. Iyo atanze dosiye ayitanga ku Murenge. Iyo icyangombwa cyarangiye, umuturage ajya ku Irembo bakakimusohorera.”

Yongeraho ko“Biterwa na serivise kuko hari n’icyangombwa gishobora kuboneka mu munsi umwe nk’izo guhererekanya, byarorohejwe kuko abashinzwe ubutaka mu Mirenge nibo basigaye babikora, birihuta pe kuko iminsi myinshi ni icyumweru kimwe.”

UWIMANA Felicite anavuga ko ubuyobozi byzi iby’ikibazo kijyanye n'igiciro cyo kugabanyamo ubutaka ibice byinshi, kandi bwatangiye no kugenda bugabanya igiciro cyabyo.

Ati: “ icyo kibazo cyo ni rusange mu gihugu hose kuko abaturage bavuga ko igiciro kiri hejuru, ku mafaranga ibihumbi 30. Nibaza ko ku rwego rw’igihugu barimo kubyigaho, bategura uburyo bayagabanya. Kandi urebye hari n’ayagabanyutseho kuko gupimisha ubutaka ni ibihumbi 30 ariko kugira ngo umuturage abone icyangombwa cy’ubutaka, hiyongeragaho n’andi yishyurwaga leta y’icyangombwa n’aya fishe. Ubu ayo yandi yakuweho, hasigara ayo 30 000F ariko nayo inzego ziri kubyigaho, ashobora kuzagabanuka vuba.”

Abashinzwe iyandikisha ry'ubutaka bavuga ko abaturage bakwiye kwitabira kwandikisha ubutaka bwabo, kuko umutungo w'umuntu ari umwanditseho kandi ngo uguze ubutaka akabikorera imbere ya noteri.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Apr 30, 2024 - 13:27