Nyanza: Basabwe gufunguza compte muri banki ngo bahabwe amafaranga abagoboka none amaso yaheze mu kirere!

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Busasamana baravuga ko bamaze amezi arenga 7 basabwe gufunguza Compte zagombaga kunyuzwaho amafaranga agenerwa abatwite n’abafite abana batarageza ku minsi 1000 bavutse, ariko bakayategereza bagaheba. Abayobozi bavuga ko bagiye kugenzurira hamwe icyatumye batibona ku rutonde rw’abagombaga guhabwa ayo mafaranga.

kwamamaza

Ababyeyi bavuga ko gufunguza konti zagombaga kunyuzwaho bene ayo mafaranga asanzwe ahabwa abakobwa babyaye imburagihe ndetse n’abafite abana batarageza ku mezi 18 bavutse, byakozwe mu bisa n’itegeko.

Bamwe bavuga ko byabaye ngombwa ko baguza n’amafaranga yo kuzifunguza, ariko bamaze amezi arindwi amaso yaraheze mu kirere.

Umwe muribo waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Twe twagiyeyo, tujya no ku kagali nuko baratubwira ngo tugende dufunguze udutabo noneho dutegereze amezi atatu, bazaduha amafaranga. Turindira  amezi atatu nuko hasohoka urutonde rumwe, twe tutibonye dusubira ku Kagali kubaza impamvu twe tutasohotse kuri urwo rutonde kandi twaratanze imyirondoro.”

“baratubwira ngo dusubire kwa muganga, dusubiyeyo baratubwira ngo babikosoye! Turarindira nanone amezi atatu arashira, babandi ba mbere barongera barasohoka, twe twibuze ntitwasohoka.”

“turongera tubikora gutyo, nanubu hageze tutarabona amafaranga kandi baratubwiye ngo dufunguze udutabo!”

”Niba umuntu yakagombye guhaha, guhaha yarabyigomwe nuko duhita dufunguza utwo dutabo ariko na n’iyi saha turacyabubitse buriho zero[0F].turifuza ko mwadukorera ubuvugizi, natwe tukabona amafaranga.”

Undi yunze murye ati: “Kagame yadutekerejeho nk’ababyeyi aduha imfashanyo. Iyo mfashanyo ntiyatugeraho, igera kuri bamwe. Kwa muganga baratubwira ngo abagore batwite n’abafite abana batarageza ku myaka ibiri bagomba gufata ayo mafaranga, ariko ntitwayabona, turahinda tujya kuguza n’amafaranga ibihumbi 7 by’agatabo.ayo mafaranga ntitwayabonye, n’abo twagujije batumereye nabi kandi abandi barayabona. Mutubarize impamvu bamwe bayabona, abandi ntibayabone!”

KAYITESI Nadine, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bigoye kumenya abahuye n’icyo kibazo, ariko abagifite bakwiye kubegera bakabafasha kugikemura.

Yagize ati: “Kumenya ko batasohotse no kumenya uko byagenze, bisaba kumenya abaribo noneho nkabanza nkareba impamvu. Ni gahunda twebwe dutangije mur’uyu mwaka ariko izakomeza n’umwaka utaha, ariko yita ku bantu batwite kugeza kubafite abana b’imyaka ibiri. Ubwo barengeje ab’imyaka ibiri, ntabwo baba bakiri muri gahunda”.

“Ubwo rero ko ari umwihariko wabo bantu babivuze, byasaba kubanza kumenya abaribo, tugakurikirana aho baviriyemo cyangwa ahantu byahagarariye kugira ngo umuntu asobanure impamvu. We naze atwegere tubere uko byagenze naho byahagarariye.”

Aba babyeyi bafite iki kibazo bavuga ko igihe cyose iyi gahunda yo gutanga amafaranga ku babyaye imburagihe n’abafite abana bari munsi y’amezi 18 batishoboye yaba ibagezeho, yabafasha kurushaho kugira imibereho myiza.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Mar 30, 2023 - 09:30