Abakora isuku mu kigo nderabuzima bamaze amezi arenga atanu barambuwe

Abakora amasuku mu kigo Nderabuzima cya Maraba giherereye mu murenge wa Maraba, mu karere ka Huye baravuga ko babangamiwe no kuba bamaze amezi arenga atanu barambuwe. Basaba ko bafashwa bakishyurwa nabo bakishyura abo babereyemo imyenda. Ubuyobozi buvuga ko ikibazo bwakimenye kandi bwatangiye no kubishyuriza.

kwamamaza

Abakozi bambuwe ni abakoreshejwe isuku na rwiyemezamirimo mu kigo nderabuzima cya Maraba, ariko baza kwamburwa amezi arenga atanu. Bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo inzara no guhindurwa ba bihemu aho bafashe amadeni.

Umwe yagize ati: “uwari yaraduhaye akazi ni umugabo witwa Nkurunziza Jean Bosco uhagarariye kampani yitwa Sebasoni Hope general service Ltd. Twarakoze nuko hamaze kugeramo umutitulaire ifite nibwo twatangiye kugira ibibazo byo kubura amafaranga nuko ukwezi kwashyira ntiduhembwe.”

Undi ati: “iyo kampani yaratwambuye. Nayikoreye amezi atandatu, guhera mu kwezi kwa kane. Kugeza ubu bandimo ibihumbi 120, nta na rimwe nigeze mbona.”

“ nibaduhe amafaranga nishyure itsinda kuko n’ejo bundi nabuze inyungu akarima mfite baza bakagateza. Urumva ni ikibazo gikomeye! Twagakoze imvura igwa, tukagakora nijoro, ku manywa...mbese dukora uko dushoboye dushyizemo imbaraga ariko baraduhemukiye batwima amafaranga.”

Rwiyemezamirimo wabakoresheje ni uwitwa Nkurunziza Jean Bosco. Avuga ko kubata atarabishyuriye igihe byatewe no kuba nawe ikigo nderabuzima kitaramwishyura.

Ati: “ ni ukuri nabo barabizi ubwabo. Ntabwo ari uko bampaye amafaranga ngo nyarye cyangwa ngo nyabike! Nabo barabizi n’ubu turavugana.”

Isango Star yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'ikigo Nderabuzima cya Maraba kivugwa kuba intandaro yo kuba abagikozemo isuku bamaze ayo mezi barambuwe, ariko inshuro zoze umunyamakuru yabashatse ngo bagire icyo bavuga ku cyatindije amafaranga y'aba bakozi, ntibwabonetse ku murongo wa telefoni.

Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Maraba, Jean Baptiste Karangwa, avuga ko ikibazo yakimenye kandi yanatangiye kubishyuriza.

Yagize ati: “ni ukubishyuriza uwo rwiyemezamirimo. Twarabitangiye kubera ko yarangije amasezerano yarafite yo gukoresha isuku ku kigo nderabuzima, ariko agaragaza yuko atakunze kugira ubushobozi ngo yishyurire ku gihe abakozi, nawe bitewe nuko ikigo nderabuzima kitamwishyuye uko bigomba kuko nacyo kibona amafaranga kuko cyishuje facture muri RSSB.”

“Twemeranywa ko facture agiye kwishyurwa agomba kubanza kwishyura abakozi nuko ikigo nderabuzima kikabona kumwishyura. Ni ukutugaragariza ikimenyetso ko yishyuye abakozi noneho nawe ikigo nderabuzima kikabona kumwishyura kugira ngo atazajyana amafaranga y’abakozi yakoresheje.”

Gukora ntibishyurwe,aba bakozi bemeza byabagizeho ingaruka mu miryango yabo kuko umwanya batakaje bajya gukora amasuku mu kigo nderabuzima cya MARABA bakabaye barawuhinzemo ibibatunga. Ariko bamwe bavuga ko baraye  ihinga kuko babuze nayo bashyura ababahingira.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Dec 16, 2024 - 09:02