Isoni n’ubwoba bw’ibisubizo bahabwa bituma abiga mu yisumbiye batinya kwipimisha SIDA

Bamwe mu banyeshuli biga mu mashuli yisumbuye baravuga ko batipimisha virusi itera sida bitewe n’ isoni ndetse n’ubwoba bw’ibisubizo bahabwa mu maso y’abantu. Basaba ko hakorwa ubukangurambaga buhereye hasi mu midugudu. Ibi babitangaje mugihe mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera bwiganje mu rubyiruko.

kwamamaza

Bamwe murubyiruko rw’abanyeshuli bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko batinya kujya kwipimisha virusi itera sida kubera kugira ubwoba bw’ibisubizo bahabwa.

Bavuga ko ibyo babiterwa no kuba akenshi bishora mu mibonano mpuzabishina bitewe n’ubukene.

Ariko bitewe n’ ubukangurambaga bari guhabwa, bavuga ko barushijeho gutinyuka kandi bifuza ko byajya byigishwa mu mashuli .

Umwe yagize ati: “kuko urabona iyo twiga dutaha duhura n’ibishuko byinshi, duhura n’abasore. Impamvu tujya muri ibyo ng’ibyo ni uko izo nama ziba zitaratugeraho. Usanga nkatwe abanyeshuli tuba turi mur’iyi mwaka dutinya agakoko gatera sida. Nko mu kigo cyacu; inama zigiye zihora zikorwa ziza gutya ndabona byagabanuka. Nanjye natinyaga kwipimisha ariko ingamba mfashe ni uko ubu ari ukujya kwipimisha agakoko gatera sida.”

Undi ati: “Bakimara kutubwira bati mushobora kwipimisha cyangwa se mu buryo bwo kuyirinda mushobora gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, cyangwa se ukifata burundu. Mu bwoba baba bafite baba batekereza ko basanga bafite iyo Sida.”

Dr. Nshizirungu Placide; umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, avuga ko igikorwa cyo kwipimisha cyane ku rubyiruko gikorwa. Ariko nubwo bipimisha, bigaragara ko bafite amakuru make kuri virusi itera sida.

Gusa avuga ko bari gushyira imbaraga mu bigo by’amashuli kugira ngo bigishwe, banasobanurirwe akamaro ko kwipimisha.

Ati:“abandura bashyashya, abenshi harimo abakiri batoya dutekereza ko bashobora kuba badafite amakuru adahagije kuri SIDA, ku buryo yakwirindwa cyangwa uko umuntu yakwitwara yayanduye. Cyangwa tugatekereza yuko bashobora kuba batekereza yuko atari ikibazo nuko bakitwara uko babonye.”

“[kwipimisha] rero birakorwa n’ubukangurambaga iyo buje gutya tubashishikariza abantu ko serivise zihari zitandukanye, bu bigo by’ubuvuzi bitandukanye, mu bigo by’urubyiruko n’ahandi…bazigane nuko tubafashe, umuntu amenye uko ahagaze, yirinde. N’ufite ibyago byo kuba yaranduye afate imiti nuko abeho neza.”

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima, RBC, kibagaragaza ko gitewe impungenge n’ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko. Ni impamvu ikomeye kiri gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guha urubyiruko amakuru nyayo kuri virusi itera sida, nk’uko bitangazwa na Dr. Ikuzo Basil; umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya sida muri RBC.

Yagize ati: “ni ukubwira urubyiruko ko rugomba kwitwara neza kugira ngo ruzabeho ubuzima buri imbere. Ntabwo rubyiruko rubyumva kimwe kuko baba bumva ibintu byose byoroshye, na nshingano nyinshi barafata.”

“Iyo rero tuvuze serivise zihariye ku rubyiruko, hari uburyo tubaganiriza, hari n’uburyo tubaganiriza kandi tukabikora kuburyo birekura bakaba bagana serivise zo kurwanya virusi itera sida. Icyo gihe abantu nitubakangurira bakongera bakamenya ko virusi itera sida igihari, bazipimisha nuko bamenye n’ingamba bafata kuko nta muti, nta rukingo.”

“rero tugaruye ubukangurambaga abantu barongera bagakanguka bakamenyako cya cyorezo kigihari, ntaho cyagiye. Kuba tutakibona umuntu urwaye sida agaragaza ibimenyetso cyangwa ibyuririzi, ntabwo bivuze ko ya ndwara yagiye cyangwa ya virusi yavuyeho. Niyo mpamvu twongera gukangurira abantu kugira ngo bamenye ko igihari.”

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018-2019 bwerekana ko Intara y’ Iburasirazuba ariyo iza mbere mu kugira anantu bafite ubwandu bushya bwa virusi itera sida kuko bwavuye kuri 2,1% bukagera kuri 2,5%.

Nimugihe mugihe mu bindi bice by’igihugu bwagabanutse. Akarere ka Rwamagana konyine kakaba gafite abantu ibihumbi 9 280 bafite virusi itera sida bari ku miti.

@ EMILIENNE KAYITESI/Isango Star-Rwamagana.

 May 10, 2024 - 18:59