Nyagatare: Abatuye Rwimiyaga baterewe imiti yica imibu nk’ahakigaragara malarira nyinshi.

Mu murenge wa Rwimiyaga hatangirijwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria ku rwego rw’igihugu, nyuma y’uko ariho hagaragaye abarwayi benshi b'indwara ya malaria bagera ku 17 590 mu mwaka w’ 2021-2022. Nimugihe imibare yerekana ko mu karere ka Nyagatare, kuva muri Nyakanga 2022 kugeza ubu, abamaze kurwara malaria ari 3 087.

kwamamaza

Mu karere ka Nyagatare gakunze kugira imibare iri hejuru y'abarwayi ba Malaria ndetse n'abakunze kuzahazwa nayo, impamvu ikomeye yatumye hatangirizwa bukangurambaga.

Murekatete Juliet, Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko ugereranyije n'uko imibare yari ihagaze muri aka karere mu bihe byo hambere,hari icyagabanutse kuburyo bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga mu kurwanya ikiyitera kugira ngo bayihashye burundu.

Murekatete yagize ati: “Turakomeza guhangana n’iki cyorezo kugira ngo akarere kacu kazave mu muhondo kajye mu cyatsi. Dufite ibara ry’umuhondo rigaragaza ko twavuye mu mutuku, rero turifuza kujya mu cyatsi ndetse na malaria ntitwongere kuyibona. Ariko birasaba ubufatanye, imbaraga, rero turakomeza kugira ngo abaturage badutize ingufu.”

 Bamwe mu batuye mu murenge wa Rwimiyaga bavuga ko bazi ububi bw'indwara ya Malaria ndetse bagasobanura uko yari ibamereye mbere bataratangira gutererwa umuti wica imibu ikwirakwiza iyo ndwara.

Umwe yagize ati: “Abo duturanye bajyaga bayirwara! Ariko ntitukirwara malaria nkuko twajyaga tuyirwara kera tutaratererwa imiti.”

 Undi ati: “twararwaraga ndetse kenshi ariko batangiye kuduterera umuti twakize malaria.”

 N’ubwo hari abashimangira ko gutererwa imiti yica imibu itera malaria mu mazu yabo byabafashije kwirinda iki cyorezo, kugeza ubu  hari abakinaniza abagiye kubaterera uwo muti.

Aba baturage bavuga ko bagira inama bene abo bantu kwemera gutererwa umuti nk’inzira yo guca ukubiri n’uburwayi bwa  amalaria, ati: “ni ibintu byiza kandi byamufasha kuba yakwirinda malaria.”  

 Dr. Albert Tuyishime, ushinzwe ishami ryo kurinda no gukumira indwara mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima ,RBC, asaba abaturage bari gutererwa imiti yica imibu ikwirakwiza Malaria, gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda iyo mibu.

 Ati: “Ariko icyo twabonye vuba aha ni uko imibu yahinduye imyitwarire kuko isigaye ijya hanze ikadutegererezayo noneho ikaba yakurukirayo ikagutera malaria. Rero ni ugushyira mu bikorwa izo ngamba zikomatanyije kuko ari cyo cyonyinye cyadufasha gukumira bihamye iki cyorezo cya malaria.”

 Mu mwaka w’205, abarwayi ba malaria bo mu karere ka Nyagatare bavuye ku 250 892, ubu bageze ku 3 087 mu mezi abiri gusa (Nyakanga & Kamena) muri uyu mwaka.

Abarwaye Malaria y'igikatu bavuye kuri 429 mu 2015 bagera ku bantu 9 muri aya mazi, nimugihe abo yahitanye bavuye ku 10 bariho muri 2015, ndetse bagera kuri batatu mu 2021/2022,nahokuva umwaka w’ingengo y’imari turimo nta muntu numwe urahitanwa na malaria.

 Mu 2016 , mu Rwanda hose abantu basaga 4 800 000  barwaye Malaria. Icyo gihe abagera ku bihumbi 18 barwaye Malaria y'igikatu, naho 700 irabahitana.

Icyakora mu mwaka w'ingengo y'imari w’ 2021/2022,hagaragaye abarwayi ba Malaria basaga ibihumbi 998,barimo 1 831 barwaye iy'igikatu, abagera kuri 71 irabahitana.

Ni inkuru ya Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Sep 1, 2022 - 07:10