Gisagara mu rugamba rwa malaria, abaturage nta bushobozi bwo kugura inzitiramibu

Hari abaturage bo mu bice by'icyaro mu karere ka Gisagara bavuga ko bigoye kugura inzitiramibu kuko zihenze. Basaba Leta ko bajya bazihabwa vuba kugira ngo babashe kwirinda Malaria. Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko mu rwego rwo guhangana na Malaria yibasiye aka karere, harimo gutangwa inzitiramibu ariko bugasaba abaturage kujya bazigamira kuzigura, batarinze gutegereza izitangwa na Leta.

kwamamaza

Mu gihe akarere ka Gisagara kari mu turere dutanu twa mbere mu gihugu twibasiwe na Malaria, cyane cyane imirenge itandatu yegereye ibishanga. Abatuye muri iyi mirenge barimo abo mu wa Mukindo bavuga ko bazi ingamba zo kwirinda Malaria zirimo niyo kurara mu nzitiramibu, ariko biragoye kubona amafaranga yo guhaha n'ayo kuzigura kuko zihenze. Basaba Leta ko mu gihe izo bahabwa zaba zishaje, bajya bahabwa izindi vuba kugira ngo zibafashe kurwanya Malaria kuko imeze nabi.

Umuturage umwe yagize ati:" mfite ibyumba 3 ariko nta supernet n'imwe ngira kubera ubukene kandi no kuzigura, njyewe sinabona aho nzigurira, sinzi naho bazigurira. Izo bampaye mbere zamaze imyaka 3 zirashira pe. Ahubwo buri mwaka bajye baduha supernet...."

Undi ati:"ubushobozi ntabwo mfite kuko nkorera igihumbi kandi numva abantu bavuga ngo supernet igura ibihumbi 10. Urumva rero sinahita mbona amafaranga yo kugura supernet eshatu. Icyo gihumbi nkorera ngihahishamo ibyo abana barya, urumva nta bushobozi mfite bwo kugura supernet."

Basaba ko "icyo dusaba leta y'ubumwe ni uko yadufasha mu mwaka yajya itwoherereza supernet nkatwe mu murenge wa Mukindo. Kuko twegereye igishanga, kenshi imibu itera malaria irahari nyinshi n'amashyamba."

Dusabe Denise; Umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko bitewe n'uko hari ubwiyongere bwa Malaria muri aka karere, bari gutanga inzitiramibu mu mirenge yari isigaye. 

Asaba abaturage gufatanya na Leta kurwanya Malaria, bazigama amafaranga yo kujya bagura inzitiramibu nk'uko babikora ku bwisungane mu kwivuza, aho kugira ngo bategereze izitangwa na Leta.

Ati:" uyu munsi dushobora kuba dufite ingo 1001ariko hari ingo zivuka umunsi ku wundi. Ntabwo rero izo ngo zivuka zizategereza ko Minisiteri y'ubuzima, RBC cyangwa Akarere cyangwa umufatanyabikorwa yaza kuruha inzitiramibu. Ahubwo muri kwa kuvuga ngo ngiye gushinga urugo, ese iby'ibanze ni ibihe nshobora kujyana? N'inzitiramibu ntabwo igomba kuburamo."

Epaphrodite Habanabakize; ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, avuga ko kurwanya malaria ari ibya buri muntu. Asaba abaturage kugira uruhare muri uru rugamba, bakubahiriza amabwiriza bahabwa n'inzego z'ubuzima kuko Malaria ihari.

Ati:" igikenewe ni uko umuturage yumva ko kurandura Malaria bihera iwe, ni inshingano ze. Inzitiramibu zirahari, gutera imiti...za ngamba zose ariko tubirenge twumve ko nicyo tutakoze tugishyire muri plan zacu, uvuge uti niba ntafite inzitiramibu ariko nteganyirize ko ejo najya kuyigura. 

Mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n'ubwiyongere bwa Malaria mu karere ka Gisagara, ku bufatanye bw'akarere n'umuryango RICH, hatanzwe inzitiramibu 58 640. Ni mu gihe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, bagize abarwayi ba Malaria 6 205.

Mu Myaka itatu ishize, Malaria yagiye igabanuka muri aka karere kuko mu 2021-2022, habonetse abarwayi 57 419 bigeze mu Ukwakira 2024, haboneka abarwayi basaga ibihumbi 33 .

@ Djamali Habarurema / Isango Star - Gisagara.

 Apr 25, 2025 - 08:42