Nyanza: Babangamiwe n’imikorere mibi muri serivisi z’ubutaka

Abaturage baravuga ko babangamiwe n’imikorere mibi muri serivisi z’ubutaka kuko zitinda cyane. izo zirimo nko gusaba ibyangombwa byo kubaka bifuza ko byose byakosorwa. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko mu bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze y’ubutaka, hari gukorwa igishushanyo mbonera cy’akarere kizaba igubizo ku baturage.

kwamamaza

Abatuye akarere ka Nyanza bagaragaza iki kibazo ni abatuye mu murenge wa Busasamana. Bavuga ko babangamiwe n’imikorere idahwitse muri serivisi z’ubutakabitewe ni uko zitinda, cyane cyane nk’abashaka ibyangombwa byo kubaka, kubapisha ubutaka no mu kubuhererekanya.

Umwe yagize ati: “byaransiragije cyane ku buryo n’uyu munsi wa none…nashatse icyangombwa hagati ya 2015 na 2016 ariko tugeze 2024 icyangombwa cya burundu kitaraboneka.”

Undi ati: “ narutse mu buryo butemewe kubera kubura icyangombwa cy’ubutaka. Ubwo rero na n’iyi saha umuntu aracyafite impungenge z’uko igihe runaka kizagera bakaba bamusenyera kuko nta cyangombwa cy’ubutaka. Cyane cyane mu karere niho bikunda gutinda cyane. uragenda bakakubwira ngo ntikiraboneka, ntikiraboneka….”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, NTAZINDA Erasme, avuga ko ibibazo byagiye bigirwamo uruhare no kutagira igishushanyo mbonera cy’akarere kigaragaza imikoreshereze y’ubutaka.

Avuga ko mu bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze y’ubutaka, hari gukorwa igishushanyo mbonera cy’akarere kizaba igisubizo ku baturage.

Ati: “ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, twatangije igikorwa cyo gukora igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu karere. Ariko nushaka kubaka cyangwa ikindi cyangombwa cy’imikoreshereze y’ubutaka, ubu nicyo tugiye gukora ariko tunabigeza ku baturage. Ndetse buri kagali kazabona ikarita yako igaragaza mu buryo burambuye imikoreshereze y’ubutaka.”

Abaturage bavuga ko mu gihe iyi mikorere idahwitse muri serivisi z’’ubutaka yakosotse byagabanya n’umubare w’abubaka badafite ibyangombwa, na ruswa kuko hari abahitamo kuyitanga kugira ngo bihutishe serivise bakeneye.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Dec 19, 2024 - 12:02