Nyanza: Abavuye kugororerwa Iwawa bigishijwe imyuga babangamiwe n’ubushomeri.

Rumwe mu rubyiruko rw'abavuye kugororerwa i Wawa rwize imyuga ruravuga ko rubangamiwe n'ubushomeri buterwa no kuba rutarafashijwe kubona ibikoresho birufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwize. Ubuyobozi buvuga ko hari guhunda yo kubaha ibikorersho, arikohari imbogamizi ituma bidakomeza iterwa n’ababihabwa bakabigurisha.

kwamamaza

Urubyiruko ruvuga ko iyo bari i Wawa bigana umwete imyuga irimo ububaji, gusudira ndetse n'iyindi.... ruvuga ko ruba rwumva ko nibasubira ku ivuko iyo myuga izabateza imbere nuko bagaca ukubiri n'ingeso mbi bafatiwemo zirimo: kunywa ibiyobwenge, ubujura n'ibindi.

Runavuga ko iyo bagiye gutaha batwarwa n'abyobozi b'uturere bavukamo, bakizezwa kuzahabwa ibibafasha gushyira ubwo bumenyi mu bikorwa.

Urwo mu karere ka Nyanza ruvuga ko kudahabwa byabateye guhura n’ urusobe rw'ibibazo.

Umwe yabwiye Umunyamakuru w’Isango Star, ko “hari igihe uba nta babyeyi ufite noneho twava ku ishuli ugasanga dusubiye muri bwa buzima kubera ko tutabonye ibikoresho by’ibyo twigiye!”

“abantu iyo bavuye Iwawa ntabwo babakurikirana, i Nyanza nta kintu bajya babaha! Mu buzima busanzwe urabona ko nko kujya mu gakiriro kukwigisha cyangwa kujya muri koperative yabo biba bigusaba nk’ijana na makumyabiri 9ibihumbi) cyangwa ibihumbi 80, rero udafite akazi nta handu wabikura kandi uba uziko kubona amafaranga uba watigise!”

Undi ati: “ uraza niba ufite uwo mwuga wawe Leta yakwigishije, ugomba kugenda ukawukoresha. Noneho ukibaza uti ese ko mvuye kwiga nkaba nzanye uwo mwuga na certificate nyifite, nibura nzahera/ nzatangirira kuki? Cyangwa ni iki Leta yaba irimo kumfasha nibura yaba irimo kumfasha ikampa n’ibyo bikoresho mbashe kuba nakora wa mwuga mba narize.”

Kajyambere Patrick; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko hari guhunda yo kubaha ibikorersho, ariko ababihabwa bakabigurisha batuma bidakomeza.

Ati: “icyo tubafasha ni uko tubashakira ibikoresho tugendeye kubyo bize, tukabahuza n’isoko rihari. Ariko bitavuze ko hari nabo usanga uyu munsi babikoresha bakabigurisha bakongera babuze cyangwa babibitse, tugira ababibitsa bakumva ko bakomeza muri bya bihe yararimo ariko niyo mpamvu bose tubakurikirana, ukiri hafi tukongera kumufasha kwinjira mu murongo mwiza.”

Urubyiruko rw'i Nyanza rwavuye kugororerwa i Wawa rugaragaza ko ruhawe ibikoresho cyangwa inguzanyo y'amafaranga arufasha kubigura byarufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwize.

Bavuga ko ubwo bufasha babuhabwa hatarebwe ku babupfushije ubusa, kuko  hakabaye hari umurongo wo gukurikirana ababupfusha ubusa, abandi bagafashwa aho ku girango bibe ibya wa mukobwa uba umwe agatukisha bose.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Sep 18, 2023 - 20:55