Nyamasheke: Barasaba ko hakongerwa imbaraga mu bworozi bw'amafi

Abafite aho bahuriye n’uruhererekane nyongera gaciro rw’amafi n’abayacuruza  baravuga ko umusaruro wayo uhagaze neza mu Rwanda no hanze yarwo. Gusa bakanasaba ko ubwo bworozi bwakongerwamo imbaraga. Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge kiravuga ko kiri muri gahunda yo gukomeza kwigisha uko ubu bworozi bukorwa kinyamwuga kugirango u Rwanda rugire amafi ahagije kandi yujuje ubuziranenge.

kwamamaza

Abakora ubucuruzi bw’amafi yororerwa mu bice bitandukanye, by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke,  bavuga ko isoko rimeze neza kandi abaguzi bahari haba mu Rwanda ndetse n’abakongomani baza kuyarangura bakayajyana mu mujyi wa Bukavu.

Baganira n’Isango Star, Umwe ati: “ amafi atugeraho arahagije, abayorora bafite menshi kuko dutanga komande bitewe n’ibyo dukeneye. ntabwo turigera dutanga komande ngo tubure ibyo dukeneye. Ifi barazikunda cyane kuko n’ifi mbisi ziva hano. Ushaka ifi iri fresh nitwe agurira.”

ku rundi ruhande ariko, umwe mu bari baje kugura amafi mu Rwanda, yagize ati: “ ibiciro biragenda neza, iyo tumaze kugurisha mu makongomani tukagaruka mu Rwanda kuvunjisha mu mafaranga y’u Rwanda  biratugora kuko dufata amakongomani kandi agaciro k’ifaranga kari hasi, twaza hano mu Rwanda, twavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda tugahomba.”

Iyo uri mu karere ka Nyamasheke, mu birometero bigera 3 uvuye  ku mwaro w’ikiyaga cya kivu wereka mu mazi, uhasagaba abitwa Kivu Choice ari naho abacuruzi baganiriye n’Isango Star barangurira amafi.

Oscar NTIHUGA; umuhuzabikorwa wa   iyi kampani iroba amafi avuga ko batunganya umusaruro w’amafi kugira ngo ugere ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga ukimeze neza.

Yagize ati: “ uburyo yororwamo: ibigore n’ibigabo birahura bigatera amafi noneho tugatangira gutoranya. Hari Labo itoranya amagi yujuje ubuziranenge. Iyo dusaruye, dusarura amafi akiri mazima, yagera imusozi tugahita tuyashyiraho urubura ( ice) kugira ngo azagere ku mukiriya agifite ubuziranenge.”

Hari abasaba ko ubu bworozi bwashirwamo imbaraga, ha z’ubushobozi n’amahugurwa  kugira ngo bukorwe neza kandi na benshi.

Umwe ati: “icyakorwa ni ukongerera ubushobozi abaturage cyangwa abo bagenerwabikorwa kugira ngo niba hari ukuntu Leta ikabaha imfashanyo, ikababa hafi.”

Undi ati: “bose babwitabiye, (amafi) yagura make, umuturage wese zikamugeraho. Kumugeraho biba birwanyije ibintu byinshi: harimo ubukene, imikurire mibi ku bana….”

HAKIZIMANA Naivasha Bella; umukozi  muri gahunda ya zamukana ubuzirange muri RSB , avuga ko iki kigo kiri muri gahunda yo gufasha abajya mu bworozi bw’amafi ku bumenyi n’ubushobozi kugira ngo U Rwanda rukomeze kugira amafi menshi kandi afite ubuziranenge.

Ati: “ikiri gukorwa ni ugutanga ubufasha bujyanye n’amahugurwa, kubagaragariza, ese rwa rubyiruko twifuza ko rugana inzira yo gutangiza kwikorera bashobora guhera hehe? Ese bashobora gufasha gute? Hari inzira ijyanye no kuberekera: amahugurwa nuko bakabanza kumenya agaciro k’ubu bworozi kuko ni ubworozi budufitiye akamaro cyane, yaba kuzamura ubukungu, imibare y’imirimo irimo gutangwa ku isoko, n’uko ifi ishobora kubungwabungwa ngo igere ku isoko imeze neza .”

Iyi Kampani iroba mu kiyaga cya Kivu itangaza ko yo ubwayo iroba umusaruro urenga Toni 15 ku munsi. Abahanga mu by’imirirere y’abana bagaragaza ko ifi yujuje ubuziranenge ifasha, cyane cyane mu mikurire  kuko ikungahaye ku byubaka umubiri.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star-Nyamasheke.

 Mar 28, 2025 - 09:13