Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yagaragaje ko kugeza ubu imibare nyayo y'abafite ubumuga itazwi

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, iragaragaza ko n'ubwo hari ibimaze gukorwa byiza mu gufasha abantu bafite ubumuga kugera ku buvuzi n'uburezi, hakiri inzitizi nyinshi zikeneye kwitabwaho, muri zo harimo kuba kugeza ubu imibare nyayo y'abafite ubumuga itazwi kuko no mu ibarura rusange ry'ingo n'imibereho y'abaturage riheruka abafite ubumuga bari munsi y'imyaka 5 batigeze batekerezwaho.

kwamamaza

Senateri Niyomugabo Cyprien, Visi Perezida wa komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena y'u Rwanda, avuga ko ubwo bagenzuraga uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga ku buvuzi n'uburezi basanze hakirimo inzitizi nyinshi, ndetse ngo muri zo harimo no kuba abari muri iki cyiciro kugeza ubu umubare wabo wanyawo utazwi.

Yagize ati "komisiyo yarebye hirya no hino mu turere, yasanze hari imbogamizi yuko nubwo hakozwe ibarura rusange hakagaragazwa umubare w'abafite ubumuga hatabaruwe abari munsi y'imyaka 5 kandi harimo abakwiye kuba bari mu mashuri y'inshuke n'abakeneye ubuvuzi, komisiyo yasanze hari uturere tudafite umubare nyawo w'abaturage bafite ubumuga, ibyiciro by'ubumuga bwabo n'ubufasha bakeneye, ibyo bituma hatabaho igenamigambi rikwiye n'uburyo bunoze bwo gukemura ibibazo by'abafite ubumuga".     

Ibi byatumye inteko rusange y'Abasenateri yibaza aho bizahera abafite ubumuga bafashwa mu gihe batanazwi bose, bityo ngo hakenewe ibarura ryabo ryihariye kandi rigakorwa na Leta.

Senateri Laetitia Nyinawamwiza yagize ati "njye ndashyigikira ko hajyaho amashuri niyo yatangira muri buri ntara hakaba n'ikigo cyita kuri abo bana". 

Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe yagize ati "numva icyo twakora twe nka Sena ni ugusaba ko hakorwa irindi barura ryo kumenya nabo batoya bari munsi y'imyaka 5, ariko nabonye bavuga ngo bizakorwa na kiriya kigo cy'abantu bafite ubumuga, iyo bikozwe na Leta nibwo tubona imibare yizewe, twasaba kongeramo imbaraga imibare y'abafite ubumuga ikamenyekana".     

Ibi kandi bishimangira ibyagaragajwe n'imibare y'ibarura rusange ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko ukuyemo abari munsi y'imyaka 5, abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13 n'ibihumbi 24, bivuze ko abanyarwanda 3,4% bafite ubumuga, nyamara ngo kugeza ubu mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 6 kugera kuri 17, abagera kuri 65% gusa ni bo babasha kugera mu ishuri, mugihe 35% batabona ayo mahirwe ku uburezi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 19, 2023 - 08:14