Nyamasheke: Abaturiye ikiyaga cya Kivu babangamiwe n’igiciro cy’amafi kiri hejuru

Abaturiye ikiyaga cya Kivu baravuga ko babangamiwe n’igiciro gihanitse cy'amafi, kuko bituma batayigondera. Basaba inzego zifite ubworozi mu nshingano zabwo gukorana n'abikorera kugira ngo igiciro kigabanyuke. Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi iravuga ko igiciro kizagabanywa no kwiyongera k'umusaruro w'amafi.

kwamamaza

Umwe mu baturiye ikiyaga cya Kivu uvuga ko we na bagenzi basigaye bagorwa no kubona amafi bigizwemo uruhare n'uko ahenze, ndetse no kuba arobwa akajyanwa mu mijyi ikomeye hadashyizweho aho bayaguri hafi yabo. Avuga ko hiyongeraho n'ikiguzi cyayo kitajyanye n'ubushbozi bwabo kuko ubu kiri hagati ya Frw 3,500-4,000Frw ku kilo kimwe.

Ati: “twe nka rubanda rugufi ntabwo bitworohera kubona ayo mafi kubera ko abashoramari barayafata bakayajyana iyo za kure. Amafi arahenze cyane kuko ubu ikiro cy’ifi gihagaze kuri 3,500F, niyo make. Ntabwo waba wakoreye 1,500F rero ngo ugure ikiro cy’amafi, ntabwo byakunda.”

“uretse amafi, n’isambaza ntabwo tuzibona. Ubu ikiro cy’isambaza kiri kugura 4,200f.”

Undi ati: “ariya mafi arahenze, ari isambaza, byose byose birahanze. Amafi ntabwo ari ibintu byoroshye. Hari n’abatayarya kuko arahenze, nta muntu ufite ubushobozi bwo kuba yayigurira. Baba bafite isoko ry’aho ubushobozi buri nuko bakayatwara.”

Barasaba ko abafite isoko ryo kuroba no gucuruza aya mafi bagabanyiriza igiciro abaturiye i Kivu kugira ngo nabo bashobore kuyigondera.

Umwe yagize ati: “ icyo twasaba ni uko wenda bashaka ukuntu batugabanyiriza ku biciro by’ifi kugira ngo na wa wundi wo hasi azabashe kurya ya fi.”

Undi ati: “ nibura iyaba ikilo kimwe bagishyize ku 1500F nk’ayo umuntu akorera wenda twabasha kugura icyo kilo tukakirya. Ariko ikilo ubu ni 3,500F! Twaba tugize amahirwe twese tukava mu mirire mibi. Bagabanije ibiciro, bashaka bakongera imiraga y’amafi mu mazi.”

Jean Claude NDORIMANA ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, avuga ko ikibazo kizagabanywa no kwiyongera k'umusaruro w'amafi .

Icyakora ngo hari ibindi  umuturage yakoresha birimo: amafi, indagara, isambaza n'ibindi...

Ati: “ubundi ushobora kutabona ubushobozi bugura ikilo cy’ 4, 800 ariko ushobora kugura inusu cyangwa irobo y’indagara. Mu mubiri wanjye nkeneye ibiwutera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibiwurinda indwara. Icyo gihe nk’umuntu utegura ifunguro yakwiye kujya abirebaho. Yaba ari inusu y’isambaza, ugashyira mu ifunguro muri busangire, urugo rwose niyo yaba ari urushyi ariko icyo ukeneye muri ya ntungamubiri muri ya fi nini, no muri ya fi ntoya, isambaza n’indagara uyisangamo. Si ngombwa kurya isamaki nini uyu munsi, utayibonye ushobora kubona inusu  y’indagara ukaba wayikoresha icyumweru cyose ukora isosi.”

Leta y'u Rwanda, binyuze muri Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi n'abafatanyabikorwa bayo, bagaragaza ko bitarenze mu 2035, umusaruro w'amafi uzaba wiyongeye wavuye kuri toni  zisaga ibihumbi 40 ku mwaka uriho ubu munsi, ukagera nibura kuri toni zisaga ibihumbi 80 buri mwaka.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamasheke.

 Feb 27, 2025 - 15:23