Nyamagabe - Nkomane: Hari abaturage batazi ko RIB ikurikirana abangije ibidukikije

Mu Karere ka Nyamagabe, bamwe mu batuye mu Murenge wa Nkomane, baravuga ko batari bazi ko uwangije ibidukikije nawe ashobora gukurikiranwa na RIB, ndetse akaba yashyikirizwa ubutabera.

kwamamaza

Umurenge wa Nkomane n’umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Nyamagabe, ikora ku ishyamba rya pariki y’igihugu ya Nyungwe. Umurimo wa buri munsi abawutuye bakora, ni uw’ubuhinzi.

Hari na bamwe ngo bitwikira ijoro bakajya mu ishyamba rya Nyungwe gushakamo ibiti byo gucana, ndetse bamwe mu baturage bo bakumva ko bitabarwa mu byaha RIB yakurikirana, kuko ngo bo iyo babonye n’imodoka y’uru rwego aho batuye bahita batekereza ko yaje mu by’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, kwica, ihohotera n’ibindi.

Umwe yagize ati "njyewe ndamutse njyeze mu rugo iwacu nkabona nk'iyo modoka ya RIB, nahita mvuga nti wenda ni abantu bakoze urugomo, ni abarwanye, abahohotewe, ni ibyo nahita nkeka ntabwo narinzi ko iby'ibidukikije RIB ibikurikirana". 

N’ubwo babyumva batya, siko bimeze kuko ngo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu byaha rugenza nk’uko itegeko ribiteganya, harimo n’iby’ibikorerwa ku bidukikije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane, Mukama Janvier akavuga ko bitewe n’ubukangurambaga RIB iri kubikoraho, yizeye ko abaturage bazarushaho kubisobanukirwa.

Yagize ati "abari babizi ni bake ntabwo ari bose, ubukanguramba twakorewe n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ni bwiza cyane kuri twe kuko twahuguwe ku mategeko ajyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse no kwirinda kwangiriza urusobe rw'ibinyabuzima biba biri mu mashyamba by'umwihariko nkatwe dutuye kuri Nyungwe, hari ibyaha byajyaga bikorwa ibidukikije biri muri nyungwe bamwe batari bazi ko ari ibyaha....." 

Itegeko riteganya ko ibirimo kwinjira ahari ibyanya bikomye ufite intwaro, gutegamo imitego, kwangiza ibihagize, kogereza ibinyabiziga mu migezi, n’ibindin ni bimwe mu bigize icyaha cyo kwangiza ibidukikije.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Jul 11, 2023 - 09:49