Nyamagabe-Mugano: Barishimira inzu y’ababyeyi bubakiwe yitezweho kuzamura imitangire ya serivise z'ubuzima

Abatuye mu Murenge wa Mugano barishimira ko bubakiwe inzu y'ababyeyi mu kigo nderabuzima cya Mugano. Bavuga ko izagira uruhare mu kugabanya urugendo bamwe mu babyeyi bakoraga bajya kubyarira mu Murenge wa Kaduha.

kwamamaza

Inzu y'ababyeyi yo mu kigo nderabuzima cya Mugano yuzuye ifite ibyumba byisanzuye, kandi ubwogero n'ubwiherero birimo imbere kuburyo bitagora ababyeyi bakeneye kubigeraho.

Ababyeyi batwite hamwe n'abaturage muri rusange, bavuga ko bayishimiye kuko ibakuriraho urugendo rurerure bamwe bakoraga bajya kubyarira mu wundi Murenge wa Kaduha.

Umwe yagize ati:“nanjye ubu nimbyara nzumva ari umunezero kuko nzaba mbyariye ahantu heza kandi hafite isuku.”

Undi mubyeyi yagize ati:“nabyishimiye cyane kuba baraduhaye maternity y’icyerekezo. Twabonye ari ahantu heza cyane.”

“ku nda ya gatatu babonye inkovu bati ugomba kujya i Kaduha. Twagiyeyo inzara iturirayo ariko ubu ni mu mbere, nta gusonza!”

Ubusanzwe mu kigo nderabuzima cya Mugano, giherereye mu murenge wa Mugano, bari basanganwe ibitanda bine by’aho ababyeyi bategereza na bitatu by’aho baruhukira.  DUSHIMIMANA Gustave; Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, avuga ko nyuma yo kubona iyi nzu, imitangire ya serivisi izarushaho kuba myiza.

Ati: “ inzu twari dufite yari igoye! Twakira ababyeyi benshi tutabashije kubonera ahantu tubashyira. Nabyo byabaga ikibazo nuko hakabamo abo twohereza. Ariko umubare wabo twohereza bazaba bake kuko dufite ibyumba byinshi byo kubakiriramo harimo abategereje n’abamaze kubyara.”

“ ikindi, serivise yatangirwagamo yabaga iri hasi cyane bitewe n’ibikoresho. Ariko iyi nzu izaba ifite ibikoresho bihagije. Mwabonye yuko harimo n’ibyumba bitandukanye n’icyumba cyo kubyariramo umubyeyi abazwe. Ariko ibyo mugihe Leta irimo iratureberera byaza hamaze kuboneka umuganga ubifite mu nshingano bizaba byoroshye. Kubury n’umubyeyi ashobora kuba yabagwa muri icyo gihe ni kiba cyageze nuko akayikorerwa hano, aho kugira ngo akore urugendo ajya ku bitaro bya Kaduha.”

Iyi nzu y'ababyeyi yuzuye mu kigo nderabuzima cya Mugano, ifite ibyumba  byihariye ku babyeyi babikeneye, ikagaira ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 24 aho bategerereza na 25 aho baruhukira.

Yitezweho gusha sirivisi nziza abaturage basaga 22,500 bo muri uyu Murenge wa Mugano, ndetse n'abo mu Mirege ya Kaduha, Mushubi na Musange yo muri Nyamagabe na bo mu Murenge wa Ruganda muri Karongi.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Feb 13, 2025 - 11:21