Nyamagabe- Kibirizi:Basabwe gutanga amasambu yabo ngo begerezwe amazi none amaso yaheze mu kirere!

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibirizi baravuga ko basabwe gutanga amasambu yabo kugira ngo begerezwe amazi meza, none umwaka ugiye gushira amatiyo abereye ariko bategereza amazi baraheba. Ni mugihe ubuyobozi buvuga ko habayeho ubuke bw’amazi bituma aba baturage atabagereraho igihe nkuko byari biteganyijwe.

kwamamaza

Abaturage batuye Utugari tugize Umurenge wa Kibirizi bavuga ko hari ubuke bw’amazi meza akiri ingume, bitewe no kuba hari ibigo by’amashuri n’ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi hataragera amazi.

Bavuga ko batazi icyabaye kugira ngo basabwe gutanga amasambu yabo ngo anyuzwemo amatiyo y’amazi, bakayatanga ariko na n’ubu bakaba barayategereje baraheba, ndetse hamwe na hamwe amatiyo yanamye hejuru y’ubutaka.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star, ko « nk’ubu hari imiyoboro, ariko hashize imyaka ingahe inkuru iraho ngaho n’amatiyo arimo ariko amazi twarayabuze ! »

«  hariya arahava akagenda akarenga Umurenge wa Kibirizi akajya mu wundi murenge, twe tukayabura. »

Undi ati : « amatiyo yaramanutse batubwira ko mugihe kitarenze ukwezi turaba twayabonye! Dutanga n’imiganda kuko twafashije na Rwiyemezamirimo washyizemo ayo matiyo, kumanuka kugeza mur’iyi santire. Ari amatiyo y’amazi arahari ariko tumaze igihe kirekire twarabuze amazi! Twari twigomye ibishoboka byose kuko ibyo badusabye byose twarabikoze. Ari ayo mazi twarayabuze ! uw’intege nke ni uko!  »

Aba baturage bavuga no nubwo basabwe gutanga amasambu yabo ngo bahabwe amazi, bygarijwe n’ikibazo cyo kubura amazi, abafite intege nke bikaba ikibazo.

Umwe yagize ati : «Ikibazo cy’amazi kiradukomereye cyane kandi aho tuvoma mu kabande amazi arimo gukama kuko mushobora kugeza na nimugoroba. »

Undi ati : «ufite intege nkeya atanga igiceri cy’100, utagifite agenda yiruka mu ngo asaba. Rero biratubangamiye cyane. »

Ababyeyi bavuga ko kubura amazi bituma bibasirwa n’indwara z’umwanda bitewe nuko aho bavomaga amazi ari gukama.

Umwe ati : « [kuyabona] byadufasha nk’ababyeyi kuko byatuma tugira isuku kurenzaho, kuko tubura amazi ugasanga abana ntibameserwa, ababyeyi ntibamesa kubera ko nta amzi dufite. Buriya hari aho twakwivana ugasanga turi ababyeyi basobanutse. Tunywa n’amazi mabi ugasanga abana bari kurwaragurika kuko iyo abantu batangiye kudaha ibizi bishoka, usanga abantu bose barwaye indwara ziterwa n’umwanda kuko nta mazi. Ariko turasaba ubuvugizi kugira ngo natwe badufashe kubona amazi. »

NIYOMWUNGERI Hildebrand ; Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko habayeho ubuke bw’amazi bigatuma aba baturage atabagereraho igihe nkuko byari biteganyijwe.

Icyakora avuga ko hari inyigo y’indi izayabagezaho iri gukorwa, ati : « Ikibazo cyabaye muri Kibirizi turakizi habaye ubuke bw’amazi. Uyu muyoboro wa Ngabwe -Ryarubondo uzubakwa ni uwo kugira ngo wongere ubwinshi bw’amazi. »

« hariya mu Gakoma  mu murenge wa Kibirizi, nugera hariya tuzahita tubona ingano y’amazi yari ikenewe kuburyo amavomo azongera akagira amazi. »

«  ariko nanone Kibirizi turi kuhubaka undi muyoboro utarengeje ibirometero 5 wo kugira ngo byibuze uze mu tundi duce tutabonaga amazi. Muri rusange ikibazo cy’amazi turi kugenda tugikoraho gahoro gahoro, ntabwo navuga ko umwaka utaka tuzaba twamaze kugera ku 100% ariko hari ikizaba cyakozwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere bugararagaza ko ikibazo cy’ubuke bw’amazi kitabaye mu Murenge wa Kibirizi gusa, kuko no mu Murenge wa Tare mu kagari ka Gasarenda cyahabaye, ariko hari kubakwa imiyoboro irimo uwa Ngabwe-Ryarubondo uzuzura utwaye miliyoni ziri hagati ya 400 na 500 Frw.

Uyu muyoboro witezweho kongera igipimo cy’abafite amazi meza muri aka karere, kugeza ubu bangana na 58%.

@ RUKUNDO EMMANUEL/Isango Star-Nyamagabe.

 Jun 13, 2023 - 10:10