
Nyamagabe: Hari imiryango imaze kwivana mu bukene, ikataje mu iterambere
Mar 16, 2025 - 11:13
Mu karere ka Nyamagabe, abaturage bari mu mibereho mibi, bavuga ko nyuma y'aho hatangirijwe gahunda yo kwivana mu bukene, ubufasha bahawe bwabafashije kuva mu cyiciro kimwe cy'imibereho bajya mu kindi, aho bafite n'intego nyinshyi zo gukomeza kwiteza imbere.
kwamamaza
Nsanzimana Innocent n'umugore we Niyonsaba Bernadette batuye mu murenge wa Kitabi, umwe mu mirenge irimo abafatanyabikorwa baha ubufasha abaturage bakikura mu bukene, ibyatumye imibereho yabo ya mbere, itandukana n'iy'ubu.

Nsanzimana Innocent ati "mbere mu buhinzi nta musaruro wari urimo, niba ari aho twari gusarura ibiro ijana by'ibigori cyangwa ibirayi ugasanga byararumbye kuburyo umuntu abura n'ibiro 10 mu murima".
Niyonsaba Bernadette nawe ati "najyaga njya gutera ikiraka ahantu bahinga bampemba 1200Frw, bitewe n'aho twavuye twiteguye ko tubasha kuva mu cyiciro kimwe tukajya mu kindi".
Uyu muryango, ni umwe mu yindi 16 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yorojwe inka z'agaciro ka miliyoni 14,320,000, ziyongera ku matungo magufi y'agaciro ka miliyoni zisaga 60Frw agizwe n'ihene, ingurube, inkoko n'inkwavu, ngo yabafashije kwigira, batekereza no ku iterambere rirambye.

Ndayishimiye Parfait, umuhuzabikorwa w'imishinga iterwa inkunga na Compassion Interantional mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, avuga ko ubufasha abaturage bahawe, burimo n'abubakiwe inzu z'agaciro ka miliyoni 48,000,000 Frw, bakwiye kubibyaza umusaruro.
Ati "dufate gitoya kibonetse tucyubakireho twiteze imbere, kuri izi nka ni umuco mwiza dutozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umubyeyi yorore inka imubyarire anywe amata ariko inka igere no k'uwundi".

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habimana Thadee, ashima abagira uruhare mu kuvana abaturage mu bukene, aho ubu imiryango ibihumbi 3000 mu bihumbi 10,000 imaze kugera mu cyiciro kindi cy'imibereho.
Ati "abafatanyabikorwa ni bamwe mu bantu badufasha mu gukura abaturage mu bukene, Compassion Interantional yafashije mu buryo butandukanye, hari amatungo hari nabo barihira amashuri ariko igikomeye badufasha ni uguhindura imyumvire, bituma uwahawe inkoko, uwahawe inka abifata neza, bakadufashiriza abaturage mu buryo bwo kwizigama, turasaba abaturage ko ibyo babonye babifata neza".
Kugeza ubu muri aka karere ka Nyamagabe, hari inka zisaga 58,916 zirimo izimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka zisaga 14,874.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


