Burera: Hari imiryango yo mu murenge wa Gahunga itishoboye ikiba mu nzu za Nyakatsi

Kubera uko igitaka gihenze cyane hari imiryango yo mu murenge wa Gahunga itishoboye iba mu nzu za Nyakatsi. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buravuga ko iki kibazo bukizi ko hari gahunda yavuba yo kubafasha bakava muri izo nyakatsi.

kwamamaza

Mu mudugudu wa Kangoma akagari ka Kidakama mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera ni agace kari munsi y’ibirunga kandi nta gitaka cyo kubakisha kiboneka hafi aho, ibigora abanyantege nke kubona aho baba.

Mu muryango wa Munyazirinda Innocent w'abantu 8 utishoboye utuye muri uyu mudugudu, uba muri nyakatsi kubera kubura ubushobozi bwo kwigurira igitaka.

Munyazirinda Innocent ati "mba hano muri nyakatsi, ingufu zabaye nke kubera ko nta n'isambu mfite, imvura iyo iguye iranyagira, njya guca inshuro nayibura ngataha".   

Abaturanyi b'uyu muryango nyuma yuko ntako batagize ngo bawufashe ibyo bashoboye ntibasiba kuwusabira gufashwa na Leta.

Umwe ati "babayeho nabi, batunzwe no gushakisha, inzu yarabananiye, arutwa n'uri muri nyakatsi kuko hariya ari hanze, turamusabira ubufasha".   

Nyirakubanza Berancile utuye mu mudugudu wa Mubibi akagari ka Nyanga muri uyu murenge wa Gahunga nawe aba muri nyakatsi, avuga ko adashobora kwigondera igiciro cy’igitaka.

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, avuga ko iki kibazo bakizi, kandi ko mugihe cya vuga barafasha aba baturage kubona igitaka ndetse n’inzugi.

Ati "hari gahunda yo kubafasha kubona itaka, hari n'abagaragaje ko bakeneye inzugi, muri kiriya cyumweru bitarenze kuwa 5 hari gahunda yo kureba mu mafaranga y'akarere tukabafasha kubona itaka n'inzugi".   

Abatuye aha munsi y’ibirunga mu murenge wa Gahunga, bavuga ko kuba nta gitaka cyo kubakisha kihaba, byo ubwabyo bibagora byakiyongera ku kuba ibiraro byo muri aka gace harimo n'ibyasenyutse nabyo bigatuma igitaka kibageraho kiri ku giciro gihanitse byagera kubatishoboye muri uyu murenge byo bigasa n'ibibarenze.

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star  Burera.

 Nov 22, 2023 - 15:11