
Nyamagabe: Hatewe ibiti by'imbuto ziribwa bisaga 5000 mu bigo by'amashuri (Amafoto)
Oct 24, 2025 - 12:27
Kuri uyu wa Gatanu, mu ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe, hari kwizihirizwa umunsi mukuru mpuzamahanga w'ibiribwa, aho abayobozi mu nzego z'itandukanye n'abaturage babanje kwifatanya n'abanyeshuri gutera ibiti by'imbuto ziribwa bisaga 5000 mu bigo by'amashuri, nk'ibyitezweho kugira uruhare mu kongera ingano y'ifunguro kandi ryuzuye intungamubiri.
kwamamaza
Hagaragajwe ko kugeza ubu isi ifite ikibazo cy'abasaga miliyoni 700, bugarijwe n'inzara, bityo buri wese akaba asabwa uruhare rwe mu kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi akoresheje ingamba n'uburyo ibihugu bishyiraho mu rwego rwo guhashya inzara mu batuye isi.
Uyu munsi mpuzamahanga w'Ibiribwa, wabanjirijwe n'ukwezi ko gishishikariza abaturarwanda kugira imirire iboneye, ukaba watangijwe n'ibikorwa byo gutera ibiti by'imbuto ziribwa muri GSNDP Cyanika.
Mu banyacyubahito bitabiriye kwizihiza uyu munsi, harimo Misitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr.Bagabe Cyubahiro Mark, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, abafanyabikorwa ba MINAGRI barimo, FAO, PAM n'abandi.












kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


