Nyamagabe: Haranengwa abarezi bishe abana b'imfubyi bareraga

Mu karere ka Nyamagabe, ubuyobozi buravuga ko bigayitse kuba bamwe mu bari abarezi mu 1994 barishe abana, barimo abo bareraga n'abari mu bigo by'imfubyi bugasaba buri wese kugira urukundo akarutoza n'abo arera.

kwamamaza

Amateka agaragaza ko ubwo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, bamwe mu bari abarezi bitwaye nabi, bica abana bigishaga, harimo n'abari mu bigo by'imfubyi nka SOS.

Aha ho, abana b'imfubyi bahabaga n'abandi bari bahahungishirijwe bakuwe mu mashami yayo ane ariyo irya Kigali, irya Kayonza ndetse na Gicumbi, abatangabuhamya bagaragaza ko hari bamwe mu barezi, biyambuye inshingano zo kubarera no kubarinda, babahururiza igitero cyica bamwe mu bana na bamwe bakozi ba SOS n'imiryango yabo.

Umuyobozi wa SOS mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yavuze ko bibabaje ariko ubu biyemeje kugendera mu muyoboro w'igihugu, ubanisha neza abanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko bigayitse kuba bamwe mu bari abarezi barishe abana, barimo abo bareraga n'abari mu bigo by'imfubyi agasaba buri wese kwimakaza urukundo.

Ati "niba twaragize abarezi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakagira uruhare mu kwicisha abana bari babahungiyeho babanaga nabo ni ikintu kigayitse, umurezi w'ubu yagombye guharanira ko icyo yigisha abana ari urukundo kuko afite urukundo ntabwo ibyo yabikora, yagombye kugira urukundo rwabo arera ariko kandi akarubatoza bikaba uruhererekane, tukizera tudashidikanya uko tuzakomeza kubikora nk'ubuyobozi, nk'abarezi, nk'igihugu, nk'abanyarwanda bizaba uruhererekane n'abazadukomokaho bityo tuzace ukubiri n'ibyuho by'inzangano n'amacakubiri".         

Muri aka karere ka Nyamagabe, abana bibukwa muri iki gihe cy'iminsi 100 u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ni abicanywe n'abarezi babo, bari mu kigo cy'imfubyi cya SOS, imibiri yabo iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, rusanzwe ruhukiyemo imibiri y'abatutsi irenga 50,000.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe 

 May 11, 2025 - 09:36