
Nyamagabe: Barasaba ko kubaka iteme ryo ku mugezi wa Mwogo byihutishwa
Sep 27, 2024 - 07:09
Abakoresha umuhanda Kaduha-Gitwe muri Ruhango barasaba ko imirimo yo kubaka iteme ryo ku mugezi wa Mwogo yakwihutishwa, igihe cy'imvura nyinshi kitaragera ngo bibe bibi kurusha mbere ritarakorwa. Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo bwo buravuga ko, imirimo yo kuryubaka iri kwihutishwa mu bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi (RTDA).
kwamamaza
Iteme ryo ku mugezi wa mwogo riri mu muhanda uhuza uturere twa Nyamagabe na Ruhango, unyuze i Kaduha n'i Gitwe. Iri teme ryari ryarangiritse ndetse mu gihe cy'imvura umugezi wa mwogo ukarirengera. Gusa abaturage ntibahwemye gusaba ko ryakubakwa kugira ngo byoroshye imigenderanire.
Umwe mu baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ urabona nk’imodoka ziba zivuye i Kigali zituzaniye ibyo kurya hakurya i Musange, ntabwo ziba zicyambutse kubera ikiraro cyuzuye! Wenda icyo twifuza, niba bakizamura nuko tukongera kubona ubuhahirane.”
Undi ati: “ Leta yakadukoreye iki kiraro nuko ikakigeza ahagana hejuru...”
Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, iri teme ryatangiye gukorwa. Gusa ubu hagaragara ibyuma bishinze mu mazi, ndetse umuhanda wayoberejwe hirya y'aho undi wari uri, mu gishanga cya Mwogo.

Abaturage bafite impungenge z’uko mu gihe imirimo yo kubaka iri teme yaba itihutishijwe, mu gihe cy'imvura noneho bishobora kuzaba bibi kurusha mbere, umwuzure ukarengera ikiraro kiri kubakwa ndetse n'umuhanda w'igitaka bari kwiyambaza.
Umwe yagize ati: “ubwo rero bayayobereje hariya haruguru, n’andi hariya! Ubu rero igihe cy’imvura kigiye kugaruka, ubwo niryongera kuzura ritarubakwa bizongera bisubire uko byari bimeze ndetse bikaba bibi. Bararisenye ariko ntiryubatse, nicyo kibazo dufite.”
KAYITESI Alice; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, avuga ko n'ubwo abaturage baba bafite ibyifuzo byinshi, ariko imirimo yo kubaka iteme ryo Mwogo iri kwihutishwa, mu bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi.
Yagize ati: “ birumvikana, ntabwo tuzashyira ibiraro byose ku mugezi uko bireshya ariko ku bufatanye n’uturere, tugenda tureba ahihutirwa cyane naho abaturage bakeneye cyane kurusha ahandi. Ku bufatanye n’ikigo gishinzwe imihanda, RTDA, uriya muhanda tugiye kuwuvugurura kugira ngo ugendwe neza ariko twibanda cyane kuri icyo kiraro.”

Biteganyijwe ko iteme riri kubakwa ku mugezi wa Mwogo rizuzura mu mwaka utaha wa 2025 ritwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 1.6.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


