Nyamagabe: Abasabye guhindurirwa ibigo by’amashuli baracyari mu gihirahiro!

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi baravuga ko mugihe hatagize igikorwa ku banyeshuli basabye guhindurirwa ibigo by'amashuri bashobora kugira umubare mu nini w'abava mu ishuri kubera kubura uko bagera aho boherejwe. Abasabye gihindrirwa barimo abisanze baroherejwe kwiga kure y’iwabo, cyane abatazi amerekezo y’ibyo bigo.

Kuva amanota y'abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, n'ay'ibisoza ikiciro rusange atangarijwe, ku biro  by'Akarere ka Nyamagabe ntihasiba kugaragara umubare w'abanyeshuri basaba guhindurirwa ibigo nyuma y'uko ngo boherejwe aho bari bahisemo.

Bamwe muri bo baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “bari banyohereje mu Ruhango, bari bampaye kwiga Automobile ariko kubera ko ari kure ndetse n’ubushobozi nagiraga ngo bampindurire bampe kuri Don Bosco. Ikibazo ni ubushobozi bwo kujya kuhiga.”

Undi ati: “ bampaye i Nyabirasi, ntabwo mpazi! Icyifuzo narimfite ni uko bampa ubufasha nanjye nkajya kwiga.”

Ababyeyi b’abanyeshuli bafite ikibazo nk’iki bavuga ko gihaganyikishije. Bavuga ko uretse n'ubushobozi buke imiryango yabo ifite muri iki gihe, bamwe mu banyeshuri bashobora no guta ishuri mugihe icyifuzo cyabo cyaba kidashizwe mu bikorwa.

Umwe ati: “bamujyanye i Nyanza none yabonye ari na kure. Twashakaga guhinduza ngo abe yava i Nyanza yige hafi. Ku karere twagiyeyo batubwira yuko atava aho bamushyize ngo ajye ahandi.”

“ batamuhinduriye byaba ari ikibazo, icyiza ni uko bamuhindurira kuko yavuze ko batamuhinduriye atajya kwiga.”

Undi mubyeyi nawe ati: “ ndagira ngo yige hano ku karambi kuko nanjye nta bushobozi mfite, urareba! Batamuhinduriye ngo yareka kwiga akibera mayibobo! Njyewe nkaba ntari kubishaka.”

Icyakora aba babyeyi n'abanyeshuri ntibakwiye kwiheba kuko hari umukozi ushinzwe kubafasha gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo, nkuko NGENDAHAYO Ignace abisobanura.

Ati: “NESA yohereje umukozi arimo arafasha abanyeshuli. Umunyeshuli araza akavuga impamvu bakabishyira muri SDMS bakavuga bari njyewe banyihereje aha n’aha sinabishobora, ni kure cyangwa akavuga impamvu iyi n’iyi akayisobanura noneho bakajya muri SDMS bakabihindura naho yifuza kujya. Ariko ikigo ntahita akibona,azakibona ari uko bamaze gutangira!”

Biteganyijwe ko abagiye basaba guhinduriwa ibigo bari boherejweho bazabimenyeshwa binyuze ku butumwa bugufi buzoherezwa na NESA hakoreshejwe telefoni guhera ku ya 30 z'ukwezi kwa Nzeri (09) uyu mwaka w’ 2023.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Sep 26, 2023 - 16:20