Nyamagabe: Abana b’abakobwa babangamiwe no gusabwa n’ababyeyi babo gushaka ibitunga imiryango.

Bamwe mu bana b’abakobwa batuye mu Mirenge ikikije ishyamba rya Pariki y’igihugu cya Nyungwe, baravuga ko babangamiwe na bamwe mu babyeyi babo babasaba kujya ibihe byo gushaka ifunguro ritunga urugo. Bavuga ko utabikoze yimwa ibyo kurya, akirukanwa mu rugo, bigatuma bamwe bibaviramo gutwita no gushaka abagabo imburagihe. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko nta makuru y’iki kibazo bari bafite ariko bagiye kubikurikirana.

kwamamaza

Umurenge wa Kitabi ni umwe muri 5 ikikije ishyamba rya pariki y’igihugu ya Nyungwe. Iyi mirenge irimo abana b’abakobwa bemeye kugaragaza ko bugarijwe n’ikibazo nubwo badafite imyaka y’ubukure.

Bavuga ko yaba bo na abagenzi babo babangamiwe no kubuzwa uburenganzira buri mu bwibanze bwa mu muntu, aho bategekwa gushaka ibitunga urugo bakiri bato, kandi bakabaye bari mu mashuri.

Umwe yagize ati: “agafata nk’icyumweru agahaha nuko akavuga ngo natwe ikindi cyumweru duhahe kandi nta kazi ufite, uracyari kwiga… bigatuma rero muri kwa gushaka guhaha ubasha gushaka umuntu wagufasha guhaha mukaryamana.”

“Nkanjye byambayeho. Maman yarapfuye noneho Papa aratubwira ngo tujye twitunga noneho biba ngombw ako mbyara umwana bidateguye, nuko birangira ibyo narimfite mu mutwe wanjye bipfuye.”

“ nyine amakosa yose ajya ku bana ngo nibo bananiranye kandi ari ababyeyi batunaniye, banze kuguha uburere bwiza.”

Undi yunze murye ati: “Maman yarambwiye ngo umaze kuba inkumi warakuze, ukwiye kwimenyera amavuta, ukimenyera isabune, inkweto, imyenda…ukimenyera ikintu icyari cyo cyose. Kandi arabizi ko nkiri ku ishuli. Wenda biroroshye nk’ubu muri vacance ho wanatera ikiraka, ariko igihe turi ku ishuli biratugora.”

“iyo myitwarire y’ababyeyi ntabwo tuyishimira kuko biratubangamira. Cyane cyane bikunda kuba ku bana b’abakobwa.”

Aba bakobwa banavuga ko iyo basaza babo bategetswe guhahira urugo bikabananira, iyo bimwe ifunguro ubugira gatatu bahita bata ishuri bakajya mu mijyi gushaka akazi.

Gusa bamwe mu babyeyi ntibemeranya n’aba bangavu, bavuga ko nta mubyeyi wakorera umwana ibi, kuko aba yaramubyaye amukunze.

Umwe yagize ati: “ni ukutubeshyera, nta mubyeyi wabwira umwana ngo genda ukore ibibi unzanire!”

Undi ati: “ waba waramubyaye ntumuhahire?! Reka reka! Ashwi!”

Mu kiganiro abanyamakuru baheruka kugirana na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abayobozi b’uturere 8 tuyigize, NIYOMWUNGERI Hildebrand; Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabajijwe iki kibazo. Yasubije ko ari amakuru mashya kuri bo ariko anashoboka kuba ari abimukira bava mu tundi turere.

Yagize ati: “Igisubizo ni uko aya makuru ari mashya, ntabwo twari tuyafite. Tugira abantu baturuka mu tundi turere, wenda batagira aya mahirwe yo kugira ubutaka, baba baje kugira ngo bakore haba ari mu cyayi, mu buhinzi…Buriya turaza kureba niba hari umwe muri abo badafite ayo mahirwe yo kugira ubutaka byaba byarabayeho.”

N’ubwo ababyeyi batemeranya n’ibivugwa n’abana, ubuyobozi bugashidikanya, abana bo bakomeza gushimangira ko ari impuruza bari gutanga ku rindi hohoterwa bakorerwa rinajyana no kubuzwa uburenganzira buri mu bw’ibanze bwa muntu.

Ibi kandi birasaba inzego bireba kubikorera ubugenzuzi mu rwego rwo gukumira izindi ngaruka mbi byateza mu muryango nyarwanda, cyane ko bituma abakobwa bakoro bato babyara izitateganyijwe.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jul 25, 2023 - 11:47