Nyamagabe: Abakora irondo ry’umwuga barasaba guhembwa nibura 30 000Frw ku kwezi.

Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga mur’aka karere baravuga ko bahaganyikishijwe no gukora nta bikoresho by’akazi bafite ndetse no guhembwa 15 000Frw ku kwezi. Bavuga ko aya mafaranga atakijyanye n’ibiciro biri ku isoko, bagasaba ko nibura yakongerwa akaba nka 30,000Frw ku kwezi. Ni mugihe ubuyobozi buvuga ko bugiye kubakorera ubuvugizi mu buyobozi bw’abikorera, nuko ikibazo bafite kigakemurwa.

kwamamaza

Ibibazo birimo kurara irondo by’umwuga nta bikoresho bibafasha kunoza akazi kabo[imyenda n’inkweto], guhembwa amafaranga 500 ku munsi, ni ukuvuga ibihumbi cumi na bitanu ku kwezi (15,000 Frw), nayo atakijyanye n’igihe ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, ni bimwe mu byugarije abakora irondo ry’umwuga muri aka karere ka Nyamagabe. Bavuga ko ibyo bibabangamiye.

Abagaragaje imiterere y’ikibazo ni abo mu Murenge wa Nkomane, banaherutse gusurwa n’umuyobozi w’akarere mu myaka ibiri ishize akabizeza ko umushahara wabo uzongerwa ariko amaso yabo yaheze mu kirere.

Mu kiganiro bamwe muribo bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ubwo aheruka kuza ku mutekano ari nijoro yasize atwemereye yuko bizakurikiranwa tukongezwa ariko hashize nk’imyaka ibiri tutarongezwa.”

“Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi, 15 000Frw ntacyo rwose yadufasha. Natangiye akazi njyewe inusu y’umucueri igura amafaranga 450Frw, ubu inusu iri kugura amafaranga 650Frw! Ikilo cy’ibirayi kirahenze, umuceri warahenze, akawunga karahenze….”

Undi ati: “maze amezi atanu nkora irondo ry’umwuga hano, ariko hari imbogamizi tujya tugira mu guhembwa kwacu. Turasaba ubuvugizi bw’uko bagira ikintu batwongereraho ku mushahara wacu, wenda ukaba wagera nko muri 30 000Frw.”

Aba banyerondo barasaba kurenganurwa kuko hari n’ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze babakoresha ibitari mu nshingano zabo.

 Umwe ati: “ iyo bakoze nka operation ya mu gitondo yo kujya gufata mituweli cyangwa n’ibindi bisabwa, tujya gufata abantu kandi ukavayo ukageza saa tatu za mugitondo, watangiye akazi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Twifuza yuko badufasha bakatwongera umushahara.”

MUKAMA Janvier; Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, umwe mu igaragaramo iki kibazo, yemera ko icyifuzo cyabo gifite ishingiro, akavuga ko bagiye kubakorera ubuvugizi bigashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “icyo cy’ibiciro kiri hasi ugereranyije nuko ku isoko bimeze, birumvikana ni icyifuzo bafite, natwe turaza kugihuza na PSF [ urugaga rw’abikorera] ari narwo runabahemba. Noneho tuzaganire nabo, tubahuze n’abanyerondo ry’umwuga hanyuma turebe igishoboka ku bushobozi buhari, bazongererwa binyuze mu biganiro.”

“ uniforme hari bamwe bazifite, hari n’abatazifite. Mu nama na PSF, twari twanzuye ko bihutisha mu kubagurira imyenda. Igitambaro cyaraguzwe icyari gisigaye ni ugushaka uburyo badoda imyenda ibakwiriye. Ubwo ni ukureba amafaranga arahari kuko ni PSF iri organize, ifite ubuyobozi, ifite compte, ifite n’amafaranga ahagije yo kuba yanabahemba ari kuri compte nta kibazo. Icyo ni nitugikurikirana, uniforme ziraboneka vuba kuko ubushobozi burahari.”

Mu gihe cyose icyifuzo cy’aba bayerondo b’umwuga cyaba gishyizwe mu bikorwa, bavuga ko barushaho gukorana ubwitange, kuko ubundi hari ubwo bajya muri aka kazi kabo bicira isazi mu maso, abandi bazengerera kuko amafaranga 500 bahembwa ku munsi ntacyo abamarira mu rugo mu gihe nta bindi bashora gukora ku manywa kandi bari burare ijoro.

Ku ruhande rw’abaturage nabo basaba ko ibyo kubongeza byakwihutishwa, dore ko uku kudafatwa neza ari bimwe mu bikomeza no kongera ubujura.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jul 19, 2023 - 08:42