
Nyagatare- Tabagwe: aborozi b’amafi babangamiwe n’abaragira inka mu byuzi byabo
Feb 12, 2025 - 08:08
Aborozi b'amafi mu Murenge wa Tabagwe baravuga ko babangamiwe n'abitwaza icyo bari cyo nuko bakaragira inka mu byuzi by'amafi yabo, zikabitegura, zikica n'amafi. Iyo hagize uvuga arakubitwa. Basaba inzego bireba kubafasha ibi bikorwa by'urugomo bigahagarara. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko butari bubizi, ariko bugiye kugenzura imiterere y’ikibazo.
kwamamaza
Umwe mu bakozi ba koperative CODEPOITA yororera amafi mu Murenge wa Tabagwe wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko umunsi ku wundi ubworozi bw'abamuhaye akazi bubangamirwa n'abaragira inka ku nkombe z'ibyuzi, nuko zikabitengura yababuza bikavamo imirwano.
Yagize ati: “ubundi farm yacu twarayizitiye nuko inka zirabihirika. Turazirukana nuko umushumba w’inka akaba yaza akanadukubita!”
Abanyamuryango ba koperative bavuga ko bimaze kubarenga kuko bibateza n'ibihombo bya hato na hato.
Umwe ati: “iyo baragiye hano ku madamu, kuko ziba zifite ibiro byinshi no gushakisha ubwatsi hafi y’amadamu, zigenda zitengura ya madamu nuko bigatuma cya cyuzi gitakaza umwimerere wacu kandi yarifite ubusugire bwayo.”
Undi ati: “yeee! Bikadutera ibihombo kuko ibyuzi biratenguka nuko tukongera tujyamo gukora.”
“nk’urugero: ifi ntabwo zikunda urusaku, iyo ndi kugabura nuko zikumva urusaku rw’inka ziratuza. Ubwo rero gukura kw’amafi kw’anagwingira bitewe n’umutekano zifite.”
Iki kibazo kandi gisa n’icyamaze kurenga inzego zibanze kuko rimwe na rimwe inka ziba ari iz'abiyita abakomeye.
Umuturage ati: “ nyine hari ubwo urega umuturage nuko mukajya mu buyobozi, Mudugudu akagutera utwatsi. Wajya ku Murenge bakagutera utwatsi. Ni abantu bakomeye bitwaza n’icyo bari cyo, bakavuga bati ‘ntaho wandega’. Nk’ubu iriya farm urayireba, hari harimo umutego nuko inka ziraza zirawukandagira. Twe twigeze guhamagara agoronome , inka zari zangije ibiti twashinze tugiye kuzitira ifamu, nuko tumuhamagaye aratubwira ngo ubworozi bw’amafi n’ubw’inka ntaho buhuriye.”
SAMU GATUNGI; Umunyabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Tabagwe, avuga ko iki kibazo atigeze akimenya ariko bagiye kugenzura imiterere yacyo.
Ati:“ntabwo bari bakabitugejejeho, ntabwo bigeze bakitubwira nk’Umurenge kuko bakitubwiye ni ikintu tutashyigikira kuko hari n’umurongo uhari. Ni ukuvuga ngo ubworozi bwemerewe gukorerwa ahantu habiri: ubworozi bwo mu rwuri, hakaba n’ubworozi bwo mu biraro. Ubwo rero baramutse babitubwiye, iki ni igikorwa twakurikirana bagahanwa, ntabwo byemewe.”
Aba borozi b'amazi mu Murenge wa Tabagwe, bavuga ko mu gihe cyose baba bafaishijwe ibyuzi byabo bikabona umutekano uhagije, bakomeza kugira uruhare mu kongera umusaruro w'amafi nk'uko biri mu cyerekezo cy'igihugu, bitari uguhora baterwa ibihombo na ba nyiri inka, nuko bakabura n'uwo babaza iby'icyo gihombo.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyagatare.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


