
Nyagatare: MINICOM irasaba abikorera gushora imari muri Nyagatare
Nov 23, 2024 - 09:40
Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda MINICOM, irashishikariza abashoramari kujya gushora imari mu karere ka Nyagatare kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe ari muri aka karere arimo ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucyerarugendo.
kwamamaza
Mu gihe ishoramari ry'u Rwanda mu myaka itanu iri imbere muri NST2 rizava kuri miliyari 2.2 z'amadolari rikagera kuri miliyari 4.6 z'amadolari. Mu karere ka Nyagatare, hateraniye inama yahuje abashoramari batandukanye, kugira ngo barebere hamwe uko amahirwe ari muri ako karere yabyazwa umusaruro.
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Prudence Sebahizi, asaba abashoramari gufatanya na Guverinoma gutuma izo ntego mu ishoramari zigerwaho, binyuze mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere ka Nyagatare gafatwa nk'igicumbi cy'ubuhinzi n'ubworozi.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama y'ihuriro ry'abashoramari mu karere ka Nyagatare, nyuma yo kwerekwa amahirwe ahari, bavuga ko hari henshi babonye bashora imari ndetse ko n'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB rwabijeje ko bazoroherezwa mu ishoramari ryabo.
Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko abashoramari bazaza kuhashora imari biteguye kubafasha mu bishoboka byose.
Amahirwe mu ishoramari ari mu karere ka Nyagatare, harimo ay'uko gaturiye ikibuga cy'indege cya Gabiro, Umuhora w'urugamba rwo kubohora igihugu, ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'uko ari akarere gahana imbibi n'ibihugu bibiri.
Mu guteza imbere ishoramari ry'inganda, hateguwe icyanya cyazo cya hegitari 200 ndetse n'ibikorwa remezo nabyo bihari, nk'amazi ari kuri 78%, amashanyarazi kuri 71%, hari kandi imihanda y'ibitaka ikozwe neza ya Km 305.5 ndetse n'iya kaburimbo ya km 193.7 izenguruka mu mujyi n'ibahuza n'utundi turere.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


