
Nyabihu: Yishe umugore we wari utwite inda y’amezi 8, yishikiriza polisi
May 20, 2025 - 12:14
Umugabo witwa Tuyishime wo mu Karere ka Nyabihu yishe umugore we wari utwite inda y’amezi umunani amukubise ifuni mu mutwe, nyuma yo kugirana amakimbirane ashingiye ku mitungo. Nyuma y’icyaha yakoze, yahise yishyikiriza Polisi ya Musanze.
kwamamaza
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku cyumweru mu Mudugudu wa Mwambi, Akagari ka Nyarutembere, Umurenge wa Rugera. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko basanzwe babanye mu makimbirane, aho umugore yijyaga yahukana.
Umwe muri bo baganiriye n'Isango Star, yagize:" Ntabwo bari bameranye neza kuko yigeze kwahukana n'ubundi amugarura hano mu rugo."
Bavuga ko mbereyo kumwica, Tuyishime yamukuye ku muhanda kuko yari yaraye kwa nyirabukwe, bageze mu rugo ahita amukubita ifuni.
Umwe ati: “Uwo mudamu yari yaraye kwa Nyirabukwe, ngo bari baraye bashwanye nuko ubwo amukura ku muhanda, umugore agira ngo mbese umugabo yacururutse. Ageze hano aba amukubise ifuni yo mu mutwe."

Abaturanyi b'uyu muryango bababajwe n'iyicwa rya Nyakwigendera wari utwite inda y'amazi 8. Barasaba ko yahabwa ubutabera, cyane ko hari abavuga ko uwamwishe ashobora kuba yanatorotse.
Umwe ati:" Ubwo yavuze ati mwishe njye bazajya bangemurira!"
Icyakora Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yemeje aya makuru, avuga ko Tuyishime yishyikirije Polisi ndetse hari gukorwa iperereza.
Yagize ati:" Nibyo koko umugabo witwa Tuyishime yishe umugore we amukubise ifuni. Ukekwaho icyaha amaze gukora ayo mahano yahise ajya kwishikiriza Polisi ya Musanze, aza avuga ko yishe umugore we. Yafashwe rero afungiye kuri station ya Mukamira, aho urwego rw'ubugenzachaha ruri kumukoraho iperereza."
Nyakwigendera yasize umwana umwe yabyaranye n'uwo mugabo, ndetse abaganga bananiwe gukiza uwo yari atwite, wari hafi yo kuvuka.
Polisi y'u Rwanda irasaba abaturage kudahishira imiryango ibana mu makimbirane kugeza nubwo bavutsanya ubuzima.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Rugera mu karere ka Nyabihu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


